Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore zimwe mu mpamvu ziri gutuma uribwa cyane n’ umugongo , kuko ni ikibazo kibasiye abakuru n’ abato

Uburibwe cyangwa se ububabare ni ikimenyetso umubiri wawe uba uguha ko hari ibitagenda neza mu mubiri. Niba ufite ikibazo cy’uburibwe bw’umugongo bishobora kuba bituruka ku kibazo gito; nko kwicara nabi cg se ari ikibazo gikomeye gisaba kugana kwa muganga.Niba utazi icya biteye, dore zimwe mu mpamvu z’ingenzi zishobora kugutera uburibwe bw’umugongo.

Stress ikabije: Stress itera ibibazo bitandukanye, kimwe muri byo harimo kwikanya kw’imikaya yo mu ijosi no mu mugongo hasi, ukumva urababara cyane. Kutamererwa neza no guhorana ibibazo nabyo bishobora kugutera uburibwe bw’umugongo.Niba ufite iki kibazo, ukaba ubona giterwa na stress, hari uburyo butandukanye ushobora kugabanya stress harimo meditation na yoga.

Kwicara nabi igihe kirekire: Kwicara nabi ku ntebe igihe kirekire, bibangamira umugongo, kuko bituma urutirigongo rwangirika, aho utugufa duhurira hakagira ikibazo ndetse na diske z’umugongo,Niba ukora akazi kagusaba kwicara cyane, ni ngombwa kwicara mu buryo bukwiye. Ndetse ukazajya ugerageza, guhaguruka ukagendagenda byibuze nyuma y’igihe wicaye.

Hari ahandi mu mubiri wawe imikaya idakora neza: Umubiri wose urakorana, ushobora kuba ufite uburibwe bwo mu mugongo, nyamara buturuka ahandi nko mu kuguru cg mu nda. Niba imikaya y’ahandi mu mubiri idakora neza, bishobora gutera imikaya y’umugongo gukora akazi kenshi, karenze ako isanzwe ikora, nuko bikaba byagutera uburibwe.

Ukoresha cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga: Gukoresha cyane telephone cg mudasobwa amasaha menshi ku munsi, bishobora kugutera uburibwe bwo mu ijosi. Kubera guhora umeze nk’uwunamye ureba muri telephone cg Ikindi, bihindura uburyo urutirigongo ruteye, bikaba byagutera uburibwe budashira mu mugongo.

Related posts