Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DR Congo Ingabo zuburundi zitandukanije na FARDC nyuma ya Propaganda iteye ubwoba yatangijwe

Hashize amasaha make hamenyekanye amakuru ko ingabo z’u Burundi ziri gufasha mukugarura amahoro muri Repuburika iharanira demokarasi ya congo zigaragaje ko zitandukanyije n’ibikorwa FARDC ishyigikiyemo abarwanyi ba Wazalendo nyuma yuko iyi wazalendo itangije propaganda yo kwica abatutsi bo muri ikigihugu ibashinja gushyigikira M23.

Aba barwanyi ba Wazalendo biganjemo ingabo za leta ya Congo, batangije propaganda kumaradio atandukanye bakomeza gushishikariza abaturage ko bafata abanyecongo bo mubwoko bw’abatutsi nk’abanzi ndetse aba barwanyi ba Wazalendo bakaba bakomeje gushishikariza abaturage gukomeza kugira urwango rukomeye ndetse no kuba babica.

Ibi bikorwa biteye isoni n’agahinda, bibaye nyuma yuko aba barwanyi ba Wazalendo bibumbiye hamwe nk’inyeshyamba zose zo muri repuburika iharanira demokarasi ya congo maze bagatangira gushaka iturufu bakoresha yabafasha gutsinda urugamba rwababanye agatereranzamba bari kurwanamo na M23.

Ingabo z’uburundi zari zisanzwe ziri kuruhande rw’ingabo za Leta FARDC cyane ko zoherejwe muri ikigihugu murwego rwo gukomeza gucunga umutekano w’abaturage ariko nyuma yuko izingabo za leta zitangije ibi byo kubiba urwango mubaturage abasirikare b’u burundi bakaba bahisemo kwitandukanya n’ikigitekerezo ahubwo bo bagakomeza gucungera umutekano w’abanye-congo

Related posts