Willy Essombe Onana wanyuze mu ikipe ya Rayon Sport ndetse akanifuzwa n’ikipe y’igihugu amavubi yongeye gutuma abafana ba Rayon Sport bikomanga kugatuza nyuma yuko aciye amarenga ko atishimiye ko yicazwa mu ikipe ya Simba kandi nyamara mu Rwanda yari umwami mu ikipe ikundwa na benshi.
Uyumusore ukundwa nabenshi mubakunzi ba Rayon Sport kubera ibyishimo bo bita ibyindashyikirwa yabagejejeho abatsindira ibitego, amakuru ariho kugeza ubu avuga ko uyumusore atishimiye ko mu ikipe ya Simba ari gukinamo yaba adahabwa amahirwe yo kubanza mukibuga ko ndetse niyo bamwifashishije akoreshwa iminota mike ituma adaha abakunzi ba Simba icyo yabasezeranije ubwo yageraga mugihugu cya Tanzania.
Ubwo rero yaganiraga numwe munshuti ze zahafi yagize akigera muri Simba yamubwiye ko uyumusore yaba yifuza kuba yakwigarukira muri Rayon Sport nk’ikipe imuba kumutima ngo kuko aramutse ahagarutse byatuma uyumusore yongera gusubira kugasongero ndetse no kuba umukinnyi w’agatangaza ngo kuko umwanya ahabwa muri Simba utatuma uyumusore w’imyaka 23 agera kugasongere nkuko abyifuza.
Ayamakuru akimara kumenyekana, benshi mubamukunda ndetse banakunda ikipe ya Rayon Sport banejwe cyane no kuba uyumusore yaba akibafite kumutima ndetse bagaragaza ko aramutse agarutse mu Rwanda agakinira ikipe ya Rayon Sport iyikipe ngo ntakabuza amakipe menshi yahita yirukana abatoza kubera gutsindwa ibitego byinshi kandi by’ubuhanga nkibyo yagiye atsinda mubihe byabanje.