Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibintu by’ ingenzi wakorera umukunzi wawe agahora ashima Imana yabahuje

Abantu benshi baba bibaza icyo bakora kugira ngo bagire igikundiro imbere yabakunzi babo, akaba ari yo mpanvu tugira ngo turebere hamwe imyitwarire igomba kugufasha kuba umukunzi wubashwe kandi wizewe imbere yuwo mukundana nkuko tubikesha urubuga rwa ivillage.

1. Kora uko ushoboye kugirango wubahirize icyo wamusezeranije: Ibi bituma ufatwa nk’umuntu uzi ibyo avuga kandi ufata icyemezo gihamye, ngo naho ubundi bitabaye ibyo wafatwa nk’umuntu w’imvugabusa. Ibi kandi bireba umusore cyangwa umukobwa. Ni byiza ko Utica amasezerano cyangwa utubahiriza icyo wemereye umukunzi wawe.

2. Irinde gukora ibintu bigaragaza ko utekereza ko umurusha ubwiza: Nta muntu n’umwe wishimira gusuzugurwa, akaba ari yo mpamvu ugomba kwitonda bihagije igihe mu gihe wifuza kumwereka ibitagenda neza, ugashaka inzira idasanzwe mu kumunenga. Irinde kumwereka ko uri umusore w’igitangaza mbese ko hari abandi bakobwa bagushaka kuko umurusha ikimero. Mukobwa nawe irinde gushaka kumwereka ko abasore bakwirukaho kuko uri mwiza wenda umurenze. Iyo uza kuba umurenze wakabaye utaramwemereye urukundo.

3. Gerageza kuba isoko yibisubizo:Niba umukunzi wawe ahuye n’ikibazo wigaragaza ko ntacyo wagikoraho kabone niyo cyaba kikurenze, gerageza utange ibitekerezo bihagije mu gushaka inzira zo gukemura icyo kibazo, bityo nabona ko uri isoko y’ibisubizo ntazemera kuguheba. Nahoutaba ufite icyo ukemuza ikibazo, n’inama ziba ari ingenzi.

3. Musetse, umutungure, kandi unamugaragarize amarangamutima yawe:Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ukoreye uwo mukundana igikorwa cyimushimishije bikubera ipfundo ryawe nawe mu buzima bwanyu. Ibaze niba ufite imyitwarire myiza, ese iyo muri kumwe uramushimisha, ese uri umuntu w’ingenzi mu buzima bwe? Nta numwe uba atifuza gukorerwa cyangwa kwerekwa urukundo.

4. Mwereke ko umuzi bihagije:Iyo umuntu abona ko ntawe umuzi atakaza icyizere cy’ubuzima, kuko ngo buri wese aba akeneye kubahwa kandi mbere yuko yubahwa abanza kumenywa.

5. Mubitse cyangwa umubikire amabanga:Iyo ugaragarije umukunzi wawe ko nta banga ushobora kumuhisha cyangwa ngo ube wamumenera iryo yakubwiye, bimutera kumva agufitiye icyizere kandi akumva ko umufata nk’umuntu w’ingenzi mu buzima bityo nawe agaharanira icyakongera umubano mwiza hagati yanyu.

6. Mukorere ibintu bimugaragariza ko umutekereza kenshi buri gihe:Ibi ngibi bigaragazwa nuko ugerageza kumushyira muri gahunda zawe za buri munsi aho havugwa nko :Kugerageza gukora ibintu bishya muri kumwe,

Kumenya gahunda ze z’ubuzima bwa buri munsi bwe bwose,Mutumire musangire amafunguro, murebane filime, munajyane no muri sport,Gerageza kumushakira amazina yandi agaragaza ko umunzda koko kandi ntutinye kubigaragza mu ruhame. Bizatuma yumva ko wamwihebeye koko.Mubwire intego zawe na gahunda z’ahazaza.

8. Haranira kuba umuntu uyoboye abandi : umuhanga, uhanga udusha, uzi gushyira gahunda ku murongo n’ibindi byose bikongerera agaciro mu bo mubanaByaba byiza rero ugerageje gushyira izi nama mu bikorwa ubundi uwo wihebeye akazakuguma iruhande ubuziraherezo, yaba umugore cyangwa umugabo.

Related posts