Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bugesera: Umuvuzi gakondo yateye benshi ubwoba ubwo mu nzu basangagamo abantu yaziritse bagiye gushaka ubutunzi

Umuvuzi gakondo witwa Manirafasha Philomene, yatawe muri yombi ,akurikiranyweho gushyira ku ngoyi abarwariye iwe mu rugo bagiye kwivurizayo.

Byabereye mu Karere ka Bugesera , mu Murenge wa Mayange ,Akagari ka Gakamba.

Amakuru avuga ko afata abarwaye indwara zirimo n’izo mu mutwe akabazirika ku biti aba yarashinze iwe mu nzu asanzwe ashyiraho amatungo, akababoha amaboko n’amaguru.Uyu muvuzi gakondo yiyemerera ko impamvu azirika abarwayi akenshi baba bafite ibibazo byo mu mutwe.Umwe ati “Ni nk’aba, baza bafite ikibazo cyo mu mutwe, bavuye i Ndera, byananiranye. Iyo dusanze ari abarwayi iby’amashitani yo mu miryango, duhitamo kubazirika ngo batagenda, biriya bitambaro ni ibyo tuba twabazirikishije.”

Umuyobozi w’abavuzi gakondo ku rwego rw’Igihugu ,Nyirahabineza Gertulde, avuga ko hari abiyitirira umwuga wo kuvura bakangiza ubuzima bw’abaturage.Ati “Tugenda duhura n’abavuzi gakondo batandukanye, aho tugenda tureba, ukabona ko barenze ku mabwiriza bakabije ariko tukagerageza kwitabaza inzego z’ibanze, iz’umutekano. Twasanze yabacumbikiye biba ngombwa yuko tubakurayo, twitabaza inzego ariko dushimira n’i Bitaro bya Mayange kuko byaje bigahita bibakurayo uwo mwanya nta gutinda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Mukantwari Berthilde, yavuze  ko uyu muvuzi gakondo yamaze gutabwa muri yombi.Ati “Yatawe muri yombi agiye gushyikirizwa inzego zindi zibishinzwe. Ubu yari akiri kuri sitasiyo ya Polisi ya Mayange.”Imbangukiragutabara z’Ikigo nderabuzima cya Mayange nizo zatwaye abo barwayi bari bashyizwe ku ngoyi ku Bitaro kugira ngo bitabwaho n’abaganga.

Related posts