Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

“Umuntu yabashije kumenera umutima awugira uduce duto duto, ariko nabashije kumukundisha utwo duce natwo ashaka kutwangiza”_Iyi nkuru yuzuye agahinda ka Bella wababajwe agatabwa n’uwo yakunze

Umukobwa wavukanye ubumuga bw’amaguru witwa Ella Harper akaba umuhanga mu busizi n’ubwanditsi bw’isigo n’umucuruzi ukomeye, yaranditse ngo ”Biratangaje uburyo umuntu ashobora kugushanyurira umutima ariko wowe ugakomeza kumukundisha uduce twawo”. Iyi nkuru yuzuye agahinda ka Bella wababajwe agatabwa n’uwo yakunze,Mu 1960, umuhanzi witwaga Boudleaux Bryant yanditse indirimbo nziza  ayita ngo ‘Love hurt’, tugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo ‘Urukundo rurababaza’. Ahari Wavuga ko uyu muhanzi yari yarababajwe nyamara ushobora gusanga ari inkuru yakuye ku bandi cyangwa kuri we nk’uko byagendekeye Bella tugiye kwibandaho muri iyi nkuru yacu.

Urukundo ni inkuru ndende itagira iherezo, urukundo ntabwo wabona impapuro urwanditseho nta nubwo wabona uko urusobanuye bitewe n’urwo wahuye narwo. Bamwe mu babashije kugira amahirwe yo gufata impapuro bakandika bavuze ko urukundo rugira amoko yihinduranya bitewe n’ubwoko bwakugezeho.Umukobwa witwa Belinda, yahuye n’urukundo rw’umwijima maze arahira kutazongera kwegera uzaza yitwaje igishirira  cyarwo bitewe n’uko atigeze amurikirwa n’urukundo kuva yahura n’uwamumeneye umutima akamusiga ari uduce tudashobora guhuzwa. Uyu mukobwa yafashe ikaramu yandika urwandiko rurerure cyane, avuga urugendo rwe mu rukundo ndetse agira inama abakobwa bagenzi be, anahanura abasore batazi gufata umwanzuro w’abo bagiye gukunda abasaba kwirinda kwangiza icyizere bagirirwa mu rukundo.

Uyu mukobwa yatangiye agira ati “Mu byukuri, ntabwo nshoboye gutangira mbasuhuza kuko umutima wanjye wuzuye ibikomere urimo gukomeretswa n’amarira narize kuva nakunda umusore wa mbere maze akansezeranya kunkunda kugeza ubwo nasigaye ndi nk’uduce duce tudashobora kongera guhuzwa”. “Dan twahuye mu mwaka wa 2021, duhura ndi muto mfite umutima muzima wuzuye impuhwe n’urukundo, duhura nkiri njye, ntarahinduka, nkivuga neza , amarira ataratangira kungira imbata, amaso yanjye akiri umweru, nkiseka ntarakazwa n’ubusa, ntaravugishwa amangambure ngo ntaramenya ko umuntu ashobora kwirirwa amarira akanayararira ukwezi kugashira ukundi kugataha. Mu by’ukuri nari umukobwa mwiza ariko umutima n’intekerezo zari nto ntabwo nari mukuru nk’uko mbibona ubu”.”Dan, twarahuye, duhura mvuye kwiga, duhurira mu nzira mbona n’umusore mwiza, mbona n’umusore ushikamye kandi ushobora kuba afite ubwenge bwo kuba yahagarara kuwo akunda, ariko nyuma yambereye mubi anyigisha ko ibyo umuntu yaba afite cyangwa yaguha byose ntaho bihuriye no gukundwa cyangwa guhabwa amahoro n’ibyishimo! Ntabwo byoroshye kubivuga kuko amarira ari gutemba mu maso hanjie ubu nandika, ikaramu yananiye kuyifata, ariko Dan yambereye  umwarimu mubi w’urukundo ariko anyigisha kwitonda, ambuza no guha amahirwe abayakwiye.

Kuva twahura, Dan yansezeranyije urukundo, akajya ambwira ko ari njye gusa akunda, akambwira ko tutabanye nta wundi yabana nawe, mwereka mu rugo, mugeza mu nshuti, maze nanjye si ukumwiha mwimariramo ku buryo agezaho akibwira ko yambonye wese, nyamara nyuma naje gusanga atarigeze abona na 1% kuri njye, kuko naje kumwibagirwa burundu nibagirwa n’uburyo yasaga mu maso yanjye.Nararize, narababaye, naraye nicaye, nyuma y’uko afashe umwanzuro wo gushaka undi muntu, nkazamenya ko yimukiye mu kandi karere akajya kubana n’uwo yansimbuje atarigeze anambwira mbere hose mu gihe cy’amezi atari make namaze nibaza irengero rye. Kugeza ubu byibura mbonye umwanya wo kubivuga ariko umutima wanjye wuzuye amaganya azamarwa n’urukundo nzahabwa n’uwo nanze ko yinjira kubera agahinda ka Dan wabaye amateka n’amasomo mu buzima bwanjye”.

 

Nyuma y’amagambo menshi yuzuye agahinda Bella, yavuze ko umwanditsi wari ufite ubumuga bukomeye, umukobwa wafatwa nk’udashoboye nyamara akabigaragariza mu bikorwa witwaga Ella Harper, yamufashije gukomera cyane akamufasha kumva ko ari we kandi akwiriye kubawe akiyubaka kugeza yanditswe mu bitangazamakuru. Uyu mwanditsi wanditsi interuro ikaba ikimenyabose, yafashije Bella kuba we no kumva ko ejo ari heza kuburyo kugeza ubu yaba umutanga buhamya mwiza.Bella ati: ”Umuntu yabashije kumenera umutima awugira uduce duto duto, ariko nabashije kumukundisha utwo duce natwo ashaka kutwangiza”. Mu rwandiko rwe, Bella yasabye abasore kutajya biha ibyo badashoboye basezeranya urukundo batazashobora gutanga. Bella yavuze ko abakobwa bababajwe, baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko n’abantu babegereye”.

Ikinyamakuru cyitwa ‘Verywellmind.com, cyanditse ubusobanuro bw’ijambo ‘urukundo’, kivuga ko ari uruvangitirane rw’ibyiyumviro bihurirana bikagera ku muntu cyangwa undi,..Iki kinyamakuru ntabwo cyibeshye. Ahari nawe warababajwe ariko igira ku nkuru ya Bella, ubashe kurenga amaganya n’agahinda watewe n’uwo wari utakwitayeho, ha amahirwe uwo ukwegereye wereke uwahemutse ko ntacyo yatwaye, ejo niheza.

Umwanditsi: Nshimiyimana Francois

Related posts