Mu Karere ka Ngororero , mu Murenge wa Nyange , haravugwa inkuru y’ umukobwa witwa Mizero Rosine w’ imyaka 28 y’ amavuko , arimo gushinja umusore ku mwanga nyuma y’ uko amwishyuriye amafaranga y’ ishuri mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza nyuma yo kumusezeranya ko azamurongora.
Uwo mukobwa avuga ko umusore bakundanye kuva biga mu mashuri abanza, arangije kwiga kaminuza yahise areka kumushaka kandi yari yaramusezeranyine kumugira umugore bigatuma amwishyurira akiga kugeza ku cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.
Mizero Rosine aganira na Tv1, yavuze ko uwo musore witwa Uwizeyimana Jean Claude, amaze kurangiza kwiga icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza iherereye mu karere ka Karongi yahise amwihinduka yanga kumurongora nk’uko yari yarabimusezeranyije.Yagize ati “Namuhaye ibirenze umutima, twakundanye tukiri abana. Namuhiriye kaminuza nkoresha amafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane na mirongo itandatu.”
Mizero akomeza, avuga ko amusubiza amafaranga yamutanzeho yiga kaminuza kuko yanze kumugira umugore nkuko yari yabimusezeranyije.Yagize ati: “Yarambwiye ngo njyewe icyo nagushakagaho ni ukwiga kaminuza nkarangiza, ubuzima bwiza ndabufite ndi Kuri sareri (Salaire) nifuza uzagumireho aho cyangwa ushaka ahandi ujya. Ndashaka ko ansubiza amafaranga yanjye .”
Mizero Rosine uvuga ko yanafashije Uwizeyimana Jean Claude wigisha amashuri abanza kugura inzu bagombaga kubanamo anavuga ko babyaranye abana babiri ndetse akaba asaba ko uwo musore yubahiriza inshingano zo kurera abo bana babyaranye.
Umusore witwa Uwizeyimana Jean Claude, uvugwaho kubenga Mizero Rosine kandi avuga ko yamuririye kaminuza kugira ngo azamugire umugore yahakanye ibyo ashinjwa.Yagize ati: “Arabeshya, ikirego kiri mu butabera kuko ni umutekamutwe. Reka twere kubivuga bitarasohoka kuko biri mu butabera Munyamakuru.”
Niyireba Thomas,Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Nyange, yemeza ko Mizero Rosine yagejeje ikibazo ku Murenge ariko umusore akamwihakana avuga ko amafaranga yo kwishyura kaminuza yayahawe ku nguzanyo muri banki. Niyireba avuga ko uwo mukobwa ubuyobozi bwamugiriye inama yo gutanga ikirego mu butabera. Uyu muyobozi avuga Uwizeyimana icyo yemera ko bumvikanyeho ari ukubyarana umwana.
Mizero Rosine avuga ko yanafashije Uwizeyimana Jean Claude kugura inzu bagombaga kubanamo.Uwo mukobwa avuga ko amafaranga yarihiriraga uwo musore muri Kaminuza yavaga mu bushabitsi yakoraga acuruza resitora ndetse n’akabari.