Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Burera:Akanyamuneza ni kose ku bakunzi b’umuziki nyuma yo kubimburira abandi kumva ku buryohe bw’ibitaramo bya MTN iwacu muzika festival.

 

Kuri uyu wa gatatu tariki  20 Nzeri 2023  mu karere ka Burera abaturage baho by’umwihariko abakunzi b’umuziki bagize ibihe byiza cyane byo kubimburira abandi kumva ku buryohe bw’ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bizatangira  ku wa gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 mu karere ka Musanze.

Abakunzi b’umuziki bo mu Karere ka Burera bakaba bataramiwe na bamwe mu bahanzi bazitabira ibitaramo bya MTN muzika iwacu festival barimo Bwiza, Chris Eazy, Afrique Bushali ndetse na Niyo Bosco.

Bikaba kandi byitezwe ko mbere yuko haba ibitaramo binini abahanzi bazitabira ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bazajya babanza gutaramira mu duce twateguwe muri buri ntara izaba igezweho mu kubyakira.

Gusa hari bamwe mu bahanzi barimo Alyn Sano, Riderman na Bruce Melodie batabashije gutaramira i Burera bategerejwe mu gitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ kizabera muri Stade Ubworoherane ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023.

Ibi bitaramo bikaba bitegerejwe gutangirira byanyabyo mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze nyuma ibi bitaramo bikazakomereza mu Karere ka Huye ku wa 30 nzeri 2023 nyuma yaho abahanzi bakazajya gutaramira mu Karere ka Ngoma ku wa 7 Ukwakira 2023 nibahava bakomereze mu karere ka  Rubavu ku wa 14 Ukwakira 2023 ni mu gihe kandi ibi bitaramo bizasorezwa i Kigali ku itariki itaratangazwa n’aho bizabera nyirizina.

 

Related posts