Nyuma y’uko hari abaturage bo mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bamaze igihe bajya gusengera mu buvumo, kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwafunze ubwo buvumo bakundaga kujya gusengeramo abenshi nubwo bavugaga ko bahasubirizwa bimwe mu bibazo baba bafite.
Ubwo buvumo bukaba bwari bwariswe ‘Gabanyifiriti’ Kugira ngo ubwinjiremo usesera ahantu mu mwobo ukinjira mu rutare ari naho benshi bakunze kujya gusengera biherereye ngo bakanahabonera ibisubizo by’ibibazo byabo bafite bitandukanye.
Bamwe mu baturage twaganiriye na bo baturiye ubu buvumo badutangarije ko bafite impungenge z’abaza kuhasengera bitewe n’uko ari ahantu hari ibihuru byinshi n’umwijima ku buryo ngo umutekano wabo utari wizewe habe na gato.
Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo Bwana Singirankabo Jean Claude yatangaje ko bafunze ubu buvumo bwitwaga ‘Gabanyifiriti’ mu gukumira ko hari abaturage bazahagirira ikibazo bitewe n’uko ari ahantu habi cyane.
Mu magambo ye yagize ati “Impamvu twabufunze twabonaga hashobora guteza ikibazo, ni ubuvumo buteye ubwoba, iyo winjiyemo ubona ari ahantu hari umwijima mwinshi cyane mu rutare. Hari abaturage rero bajyagamo ugasanga hagize nk’umuntu uhagirira ikibazo byagorana kubimenya. Ikindi kandi hari hakikijwe n’ibihuru byinshi cyane ku buryo havamo n’inzoka cyangwa ibindi bintu bikaba byakwangiza ubuzima bwabo, twabikozwe rero mu buryo bwo gukumira ko hari uwahagirira ibyago kandi twaramenye ko ari ahantu habi.”
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko kugeza ubu nta muturage wari wahagirira ikibazo ariko ngo ukurikije uko hameze byashobokaga cyane ko hari abari kuzakihagirira mu gihe kiri imbere. Yasoje asaba abahasengeraga kujya basengera mu nsengero zemewe cyangwa bagasengera mu ngo zabo ngo kuko aho waba uri hose heza kandi hatari mu buvumo wasenga kandi Imana ikakumva ndetse ikanagusubiza.