Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kirehe basanze umurambo w’umukozi w’Akagari mu ishyamba. Batanu bafunzwe bakekwaho gukoresha abana imirimo ivunanye_ AMAKURU YARANZE ICYUMWERU MU RWANDA

Mu Karere ka Nyagatare abaturage 4,000 barishimira ko bahawe akazi mu bikorwa byo gutunganya amaterasi y’indinganire mu mirima, aho buri muntu ahembwa 2,000Frw ku munsi. Bavuga ko kandi bazabona n’umusaruro urenze uwo babonaga, kuko n’ubundi ubutaka bwabo bwatwarwaga n’isuri. Imirenge nka  Katabagemu, Rukomo, Nyagatare na Mukama ariho hazacukurwa imirwanyasuri kuri hegitari 300 kubufatanye n’umushinga CDAT bikaba bizatwara amafaranga y’u Rwanda arenga 12,000,000. uretse kuba abaturage bahabonera imirimo kandi aya materasi yitezweho kongera umusaruro kuko abaturage bavuga ko bazahatera n’ubwatsi bw’amatungo.

Naho bamwe mu rubyiruko bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko Gatolika(Forum) bavuga ko bishimira kuba Kiliziya ibatekerezaho nk’urubyiruko rukeneye kubaka ahazaza rushingiye kuri Roho Mutagatifu ndetse no kumenya ibitandukanye byabafasha kwiteza imbere mu buzima busanzwe, ariko kuri iyi nshuro bakanenga uburyo yateguwe kuko hari imbogamizi bagiye bahura na zo, bakaba bifuza ko byakosoka ubutaha. Mumbogamizi zagaragajwe harimo ibijyanye n’umwanya, imyigishirize, ingendo, imirire n’ibindi. Ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu ryari ribaye ku nshuro ya 20, rikaba ryarakiriwe na Diyosezi ya Kigali, ryitabirwa n’ibihumbi bine bivuye mu ma Diyosezi icyenda.

Padiri Ndagijimana yiseguye ku bitaragenze neza, ariko avuga ko bidakwiye kubaca intege kuko bizakosorwa. Mu gusosoza Cardinal Kambanda yabwiye urubyiruko rwitabiriye ibyiza biba muri Forum, ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo guhura na Kristu buri wese akagirana ikiganiro na we mu mwihariko we.”

 Ku wa Kabiri tariki 29 Kanama 2023. Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye ba Ambasaderi bashya 12, bamugejejeho impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu. Aba ba Ambasaderi barimo Ronald Micallef wa Malta, Mesfin Gebremariam Shawo wa Ethiopia, Mohammed Mellah wa Algeria na Jeong Woo-Jin wa Korea y’Epfo. Perezida Kagame kandi mu bandi ba Ambasaderi yakiriye harimo Heike Uta Dettmann uhagarariye u Budage, Naeem Ullah Khan wa Pakistan, Einat Weiss wa Israel, Soumaïla Savané wa Guinea, Mahmood Ahmed Abdulla wa Bahrain, Mathews Jere wa Zambia, Mlondi Solomon Dlamini wa Eswatini na Majid Saffar wa Iran. Aba ba Ambasaderi bose bagiye bagaruka ku ijambo rimwe ryo gushimangira umubano u Rwanda rufitanye n’ibihugu byabo.

Bavuga ko bifuza kwimakaza umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye bisanzwe bifatanyamo, harimo ibikorwa remezo, ubuhinzi, uburezi, imibereho myiza, ndetse no guteza imbere ubukungu bushingiye ku nganda n’ibyoherezwa mu mahanga.

Mu rwego rwo gufasha abaturage bishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kutazongera gutegereza ubufasha bwa Leta, Umuryango w’Abayisilamu wishyuriye abaturage 700 b’i Jabana ubaha n’amatungo (ihene). Azajya abafasha mu kwiyishyurira. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko abaturage bari basanzwe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe batazakomeza kwishyurirwa Mituweli nk’uko bisanzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yashimangiye gahunda ya Leta yo gucutsa (guhagarika kwishyurira) abari basanzwe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, hagasigara abantu batishoboye buri buri. Avuga ko  abazasigara bitabwaho na Leta ari abageze mu zabukuru batagira ubitaho, abafite ubumuga bukomeye cyane ndetse n’abana bato batagira ubarera. Umuryango w’Abayisilamu witwa Al-Basma, ni wo wishyuriye Mituweli imiryango 114 igizwe n’abantu 700, hamwe n’ihene 30 zizajya zibyara, ba nyirazo bakabanza koroza bagenzi babo. Umuyobozi wa Al-Basma, Ahmed Shehaadat, avuga ko imyemerere yabo ibemeza ko iyo umuntu atanze yungukira muri byinshi akaba asaba n’indi miryango ishingiye kukwemera mu Rwanda kugira uruhare mu gufasha kugira ngo abayoboke bayo bose n’abandi babe bafite ubwo bwishingizi bw’indwara.

Mu Karere ka Rulindo abantu 53 bo mu Murenge wa Cyinzuzi, bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa ubushera bukabatera uburwayi, kugeza ubwo umwe muri bo yitaba Imana. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko nyuma y’uko umwe yitabye Imana, abandi bakavurwa, ngo mu bitaro hasigayemo abantu umunani. SP Mwiseneza, yavuze ko icyo kibazo cyatangiye ku itariki 27 Kanama 2023, aho abaturage bitabiriye ubukwe mu Murenge wa Cyinzuzi, ku mugabo witwa Vincent Rutihohora, wari wagiye gusaba anakwa umugore bari basanzwe babana. SP Mwiseneza, yasabye abaturage kwitondera ubushera, ati “Ubutumwa duha abaturage, ni uko bagomba kwitondera ikintu cyitwa ubushera kuko uburyo butegurwamo, bigaragara ko buteguranwa umwanda, akaba ariwo ugira ingaruka ku bantu.

Ubushera bukwiye kwitonderwa kuko byakunze kugaragara ko hari ababunywa bakagira ikibazo”. SP Mwiseneza kandi yagarutse ku bateguye ubwo bukwe bwateje ikibazo ku baturage, avuga ko icyo kibazo kigikurikiranwa, kuko iperereza rigikomeje.

Mu Karere ka Gakenke abahinzi ba Kawa bo mu Mirenge ya Ruli, Coko na Muhondo, barishimira ko boroherejwe kunywa kawa yabo, aho bemeza ko byabafashije kugabanya inzoga bakaba bakomeje kujyana na gahunda ya Leta yo gusaba abantu kugabanya inzoga banywa. Abo bahinzi ba kawa biganjemo abibumbiye muri Koperative “Dukundekawa Musasa”, yo mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, bavuga ko bamaze kwihaza ku kinyobwa cya kawa bahinga, aho byabafashije kugabanya inzoga ndetse bamwe muri bo bafata umwanzuro wo kuzireka. Perezida wa Koperative Dukundekawa Musasa, Mubera Célestin, avuga ko kuba abaturage barayobotse kunywa kawa yabo, biva ku ruhare rwa Koperative mu kuyibagezaho, aho bashyiriweho gahunda yo kuyisogongera, ukeneye kawa itunganyije akayihabwa ku giciro gito mu rwego rwo kumenyereza abaturage kumva uburyohe, uburemere n’agaciro baha igihigwa cya kawa.

ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi, akaba n’Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda. Izo mpinduka zisohotse mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, ACP Rutikanga akaba asimbuye CP John Bosco Kabera. Mu mirimo itandukanye ACP Boniface Rutikanga yagiye ashingwa, harimo kuba Umujyanama mu bya gipolisi mu Muryango w’Abibumbye. Asimbuye CP John Bosco Kabera, wari umaze imyaka itanu muri izo nshingano, kuva mu Kwakira 2018, aho yari yasimbuye CP Theos Badege ubwo yajyaga mu butumwa bw’amahoro.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 10 bari bafite ipeti rya Lt Colonel abaha irya Colonel, anabagira abayobozi ba za Brigade, anashyiraho abayobozi bashya ba Diviziyo mu Ngabo z’u Rwanda n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama. Mu itangazo ryasohewe n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, rivuga ko Maj Gen Emmy Ruvusha yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu Gisirikare cy’u Rwanda, ikorera mu Mujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera. Maj Gen Ruvusha yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Maj Gen Eugene Nkubito yahawe kuyobora Diviziyo ya Gatatu ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Maj Gen Nkubito Eugene yari amaze umwaka ari Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Brig Gen Pascal Muhizi yahawe kuyobora Diviziyo ya Kabiri, ikorera mu Ntara y’Amajyarugu. Yigeze kuba Umuyobozi w’Ibikorwa by’Urugamba by’Ingabo z’u Rwanda, zagiye bwa mbere muri Mozambique. Brig Gen Vincent Gatama yahawe kuyobora Diviziyo ya Kane iherereye mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yarigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo za EAC zishinzwe gutabara aho rukomeye. Brig Gen Frank Mutembe, yahawe kuyobora Diviziyo ishinzwe ibikorwa mu Gisirikare cy’u Rwanda, akaba avuye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, aho yari akuriye ibikorwa by’Urugamba by’Ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Andrew Nyamvumba, yahawe kuyobora Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, akaba yarigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba. Abasirikare bahawe ipeti rya Colonel bavuye ku rya Lieutenant Colonel, ni Joseph Mwesigye, Simba Kinesha, Egide Ndayizeye, William Ryarasa, Sam Rwasanyi, Issa Senono, Thadée Nzeyimana, Alphonse Safari, Fidèle Butare na Emmanuel Nyirihirwe.

Mu Karere ka Huye mu imurikagurisha ry’abafatanyabikorwa ryahabereye guhera ku itariki ya 16 kugeza ku ya 28 Kanama 2023, ahari ibikinisho ndetse n’ibindi bisusurutsa abana ni ho hasuwe cyane haninjiza amafaranga menshi, kandi abanyehuye bifuza ko bitahagararira aho ahubwo hashakishwa uko ibyo bikinisho by’abana bishyirwa n’iwabo. Mu ibyo bikinisho harimo umwicundo, moto n’imodoka zitwarwa na telekomande abana bicaraho bakagira ngo nibo batwaye. Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko nta gihe batagaragarije abikorera ko imyidagaduro y’abana iri mu mahirwe yabazanira inyungu, kandi ko yizeye ko biriya byazanywe n’abanyakigali bishobora kubakangura. Happy Ndori, umwe muri babiri bashinze kampani yazanye biriya bikoresho by’imyidagaduro y’abana i Huye, avuga ko byabinjirije amafaranga ku rugero rurenze ibyo bibwiraga. Ngo batangiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku ko bazajya bagira igihe mu biruhuko bakaza gususurutsa abana, kandi ngo bitewe n’uko bazaba babona bizinesi, bashobora no kuzashaka uko bahakorera mu buryo buhoraho.

Inteko Rusange ya Sena ku wa mbere tariki 29 Kanama 2023 yemeje abayobozi bashya baheruka gushyirwa mu nshingano zo kuba Ambasaderi bagenwe n’Inama y’Abaminisitiri ngo bahagararire u Rwanda mu bihugu bitandukanye by’amahanga. Abemejwe ni Rtd Maj. Gen. Dr Charles Rudakubana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, na Nyagahura Margeret wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongrie n’abandi bayobozi bashya. Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ubutwererane n’Umutekano ivuga ko yemeje aba ba Ambasaderi bombi ishingiye ku bunararibonye n’uburambe bafite.

Mu gihe kandi mu Karere ka Kirehe abaturage bo mu Kagari ka Ntaruka, Umurenge wa Nasho batewe urujijo n’urupfu rw’umuyobozi wabo, Théodomile Ndizeye, wari Ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari ka Ntaruka (SEDO), nyuma yo gusanga umurambo we ku musozi mu ishyamba. Uyu murambo ukaba warabonywe n’abana barimo batashya inkwi. Umurambo we ukaba warasanzwe muri metero 200 kunzira uvuye aho akorera kandi akaba yari afite umugore n’abana babiri aho yaramaze umwaka umwe kukazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho, Williams Munyaneza, yemeje iby’urwo rupfu rwa SEDO, avuga ko ayo makuru yamugezeho ubwo yari mu nama mu karere ka Ngoma.

Mu Karere ka Kayonza abagabo batanu basanzwe bafite ibirombe by’amatafari akoreshwa mu bwubatsi mu Murenge wa Mukarange, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange, bakekwaho gukoresha abana imirimo ivunanye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Mukarange, Ngarambe Alphonse, avuga ko ifatwa ry’aba bantu ryaturutse ku makuru babonye mu bitangazamakuru, bategura umukwabu ku bufatanye n’inzego z’umutekano bakorana, babona kubafata. Agira inama abakoresha abana imirimo ivunanye kubireka akanashishikariza abaturage kujya batungira agatoki aho bigaragaye.

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye abashyitsi banyuranye baje mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina abana b’Ingagi, umuhango wabaye tariki ya 1 Nzeri 2023. Abaje mw’uwo muhango barimo icyamamare Idris Elba, Umuyobozi Mukuru wa Balloré Group, Cyrille Balloré n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Cyrille Bolloré, Umuyobozi Mukuru w’ikigo Bolloré, gitanga serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambukiranya imipaka, baganira ku mishinga iki kigo gifite mu Rwanda ndetse n’ishoramari kiri guteganya kurushoramo mu bihe bizaza.

Umwanditsi: Tuyihimbaze Horeb

Related posts