Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge:Amayobera ku rupfu rw’umwana w’imyaka 20  wasanzwe muri Supernet yaboshywe amaboko n’amaguru.

Ahasaga saa kumi nebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kanama 2023 mu mudugudu wa Nyakabanda, mu kagari ka Nyakabanda ya mbere(1) mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umwana uri mu kigero cy’imyaka witwa Abikunda Cedrick aho bikekwa ko yishwe na abagizi ba nabi barangiza bakamuzirikira muri Supernet.

Twagerageje kuganira n’ababyeyi ba nyakwigendera gusa ntibyadukundira bitewe n’agahinda bari bafite ariko bamwe mu baturage twaganiriye na bo badutangarije ko uyu mwana ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi ndetse banasaba inzego z’umutekano gukora iperereza ry’imbitse bakamenya abagize uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.

Umwe muri bo yagize ati “amakuru twayamenye mu gitondo dutabajwe n’ababyeyi be gusa uyu mwana yari asanzwe acisha make gusa ikigaragara cyo nuko bamwishe kuko ntibyashoboka ko yari kwiyahura ngo narangiza yibohe amaguru n’amaboko ndetse animanike muri Supernet nkuko bamusanzemo.

Mu kiganiro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyakabanda ya mbere Madamu Hategeka Godance yahamije iby’aya makuru y’akababaro aho yagize ati “amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera twayamenye mu rucyerera tuyabwiwe n’inzego z’umutekano”.

Yakomeje kandi avuga ko iperereza Ku rupfu rw’uyu mwana rigikomeje ngo hamenyekane icyo yazize niba hari ababigizemo uruhare babiryozwe.

Uyu muyobozi kandi yakomeje yihanganisha abagize ibyago ndetse anasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe gusa anavuga ko ubusanzwe nta bibazo bikomeye by’umutekano bisanzwe muri ako gace.

Ubwo twakoraga iyi nkuru urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwari twatangiye gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.

Src: BTN Tv

Related posts