Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Shampiyona z’iburayi ku iherezo, undi mukinnyi ukomeye yerekeje muri Arabie Saoudite.

Igihe kirageze ngo isi hose yerekeza amaso mugihugu cya Arabie Saudite cyane cyane abakunzi baruhago ninyuma yuko muri k’igihugu hagihe herekezayo abakinnyi bakomeye ku isi babimburiwe na kizigenza Cristiano Ronald (CR7) ndetse nabandi bakinnyi bakomeye bakagenda berekezayo nka Benzema, Sadio Mane nabandi.

Kuri ubu ikipe Paris Saint-Germain yo mugihugu cy’ubufaransa ikaba yemeye kugurisha rutahizamu w’Umunya-Brazil, Neymar Junior muri Al-Hilal yo muri Shampiyona ya Arabie Saoudite kuri miliyoni 77.6 £.

Ku Cyumweru, tariki ya 13 Kanama 2023, ni bwo Neymar yatanze ubusabe ku ikipe ye ndetse n’umuyobozi wayo ko yifuza kuyisohokamo akerekeza muri imwe mu makipe yamwifuzaga.

Mu mpera z’icyo cyumweru ni bwo Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi, yahise agirana ikiganiro na bamwe mu bakinnyi bashobora gusohoka mu ikipe barimo na Neymar Junior.
Muricyo kiganiro yagiranye n’abakinnyi bifuza gusohoka muri PSG niho yemeye ubusabe bwa Neymar ko yakumvikana n’ikipe ashaka yose.

Kurubu Neymar Junior akaba yamaze kumvikana na Al-Hilal kuri buri kimwe cyose kugira ngo ayibere umukinnyi guhera mu mwaka wa 2023-24 ndetse na PSG yemeye kumurekura akajya gukora ibizamini by’ubuzima.

Neymar ni umwe mu bakinnyi beza bari ku Isi bagiye kwerekeza mu Barabu ahari kwerekeza abakinnyi benshi batandukanye kandi bakomeye.
Hamenyekanye amakuru ko uyu mugabo yasinye imyaka ibiri muri Al-Hilal , azajya ahabwa umushahara wa miliyoni 300 £.

Uyu mushahara agiye guhembwa ku myaka 31, wikubye inshuro esheshatu uwo yari asanzwe yinjiza muri Paris Saint-Germain.

Mu gihe yahamaze cyose ntago muri PSG ntiyigeze yegukana Igikombe cya UEFA Champions League yayikiniye imikino 173 ndetse ayifasha kwegukana ibikombe 13 harimo bitanu bya Ligue 1.

Ese amafaranga aya makipe yo mubarabu agura aba bakinnyi bibirangirire aturukahe ?

Arabie Saoudite nikimwe mugihugu bifite umutungo kamere wa peteroli ndetse bikaba bivugwa ko amafaranga yose Ari gushorwa muraba bakinnyi ariho aturuka.

Ese igihe cyaba kigeze ngo abantu bibagirwe amakipe y’iburayi?

Birashoboka ko mumyaka izaza abantu bazajya bakurikira shampiyona zo mubarabu kurenza izindi doreko zishobora kuzaba arizo zirimo abakinnyi bakomeye ku isi ndetse namakipe yaho Ari kuruhando mpuzamahanga.

Ese kuki Aya makipe yo mubarabu Ari kugura abakinnyi bakomeye ku isi kurenza igihe cyose cyabayeho?

Bivugwa ko Igihugu cya Arabie Saoudite gishaka kuzatanga ubusabe bwo kuzakira igikombe Cy’isi cyo muri 2030 akaba ariyo mpamvu ikigihugu kiri gufasha amakipe abarizwa yo kugura abakinnyi bakomeye ku isi kugirango abantu batangire bahange amaso shampiyona yakiriya gihugu.

Ese cyaba Ari cyo gihe ngo shampiyona z’iburayi zigere kwiherezo? Byagenda bite ntamukinnyi ukomeye ukibarizwa iburayi?

Umunyarwanda ati “byose bizaba buhoro buhoro”

Burya ntakitagira impamvu kibaho, nubwo Hari abakinnyi bamwe bakomeye bagiye Banga kwerekeza kuri Arabie Saoudite amaherezo y’inzira nimunzu ejo cyangwa ejobundi bakwezayo

Related posts