Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Haribyo abaturage bo mu mujyi wa Kigali basabwe nibabyubahiriza barabaho mu mudendezo kubera biratuma nta ndwara izongera kubazira k’umubiri.

 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya Nyakanga 2023, mu gikorwa cy’ Umuganda Rusanga usoza Ukwezi kwa Nyakanga wabereye mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, Abaturage bo mu mujyi wa Kigali basabwe kurangwa n’ isuku kuko ari rwo rukingo rwo kwirinda indwara ziterwa n’ umwanda ukabije. Ni mu gihe Polisi muri Kigali yakomoje ku kibazo cy’ ubusinzi.

Dr Mpabwanamaguru Merard, Meya w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, avuga ko isuku ari urukingo rw’indwara.Yasabye abaturage ba Kigarama kwirinda umwanda yibutsa ko indwara zikomoka ku mwanda zandura.Yagize ati: “Benshi bafite indwara zikomoka ku mwanda ariko icyo nababwira, ni uko isuku hose ihera kuri nge kuko isuku ni isoko y’ubuzima”.

Ufite isuku atambuka neza. Ku rundi ruhande agira ati: “Turacyafite abantu batoza mu kanwa. Icyo tubasaba ni ukoza mu kanwa nibura inshuro imwe ku munsi kandi na none mukoga inshuro imwe ku munsi n’isabune”.Hari abarwara indwara zo mu kanwa bitewe n’isuku nke yo mu kanwa.Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abaturage gukaraba intoki kenshi mu gihe bagiye konsa umwana.

Bwibutsa kandi abatuye uyu Mujyi guharura ku muharuro, gukoropa inzu, koza ibyo bagiye gutekeramo ndetse no koza ibyo bariraho mbere yo gufata amafunguro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko kunywa inzoga ukarenza urugero ari ibintu biteza umutekano muke.Akomeza avuga ati: “Iyo wanyoye ugasinda mu ruhame, ubihanirwa n’amategeko. Icyo tubasaba ni ukunywa mu rugero”.

SP Twajamahoro yabwiye abaturage ba Kicukiro ko kunywa ugasinda nta busirimu buba burimo.Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bari hagati y’imyaka 5 na 29 ari bo ba mbere ku Isi batwarwa n’impanuka.

Aha ni ho Polisi y’u Rwanda ihera isaba abaturarwanda kwirinda gutwara banyoye ariko n’abambuka umuhanda bakirinda kuwambuka bambaye utwumvirizo mu matwi (Ecouteurs).Inasaba abaturarwanda kugira umutimanama kuko ngo birashoboka kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine, yabwiye abaturage ba Kicukiro kunywa mu rugero cyangwa bakareka inzoga kuko ngo ubuyobozi bugamije kureberera ubuzima bw’abaturage.

Nyamara ariko nubwo inzego z’ubuyobozi ziterura, icyumvikana ni uko mu Murenge wa Kigarama hashobora kuba hari abakora inzoga ku buryo butemewe.Mutsinzi yagize ati: “Turabasaba kureka gukoresha no gukora inzoga z’inkorano”.

Kabarega Aphrodis utuye mu Mudugudu wa Kivu mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama, yemereye Imvaho Nshya ko yakutse amenyo y’imbere kubera inzoga yari yanyoye.Avuga ko ari isomo yabonye kandi ko akizinywa nta mahoro mu muryango bigeze bagira ariko ubu ngo abanye neza n’uwo bashakanye kandi bose ngo banitabira gahunda za Leta.

Related posts