Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Musanze amayobera umugabo yagiye gutega imodoka muri Gare yikubita hasi ahita apfa urutunguranye, benshi barahangayika

 

Umugabo witwa Twagirimana Théogène wari uteze imodoka muri Gare ya Musanze , yapfuye urutunguranye ubwo yari ari muri Gare ya Musanze agiye gitega imodoka.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu mu ma saa moya n’ igice z’ umugoroba wo kw’ itariki ya 28 Nyakanga 2023.

Nyakwigendera yari afite imyaka 37 y’ amavuko nk’ uko amakuru abivuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Kigpmbe, Mukamusoni Assoumini, yavuze ubwo yari akimara kwitura hasi, bagerageje kumutabara hifashishijwe imodoka y’umutekano y’Umurenge wa Muhoza, ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.Mu magambo ye yagize ati “Ni umugenzi watahaga yerekeza iwabo mu Karere ka Gakenke, ntabwo twamenya ngo yavaga he, yari kumwe n’umuvandimwe we bageze muri gare ya Musanze yitura hasi ahita apfa”.

Arongera ati “Imodoka y’umutekano yahageze itabaye ariko basanga yamaze gupfa, umurambo bawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri”.

Uwo muyobozi yavuze ko batamenye impamvu yateye uwo mugabo kwitura hasi mu buryo butunguranye, gusa ngo amakuru bahawe n’umuvandimwe we bari kumwe witwa Birutakwinginga Marcel, yemeje ko ngo yari asanzwe arwaye.Ati “Umuvandimwe we yatubwiye ko yari asanzwe arwaye, niyo makuru baduhaye, umurambo twawujyanye mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri mu rwego bwo gufasha uwo muvandimwe we, kugira ngo abone uko atabaza abi’wabo”.

 

Related posts