Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Kayonza, abasore batatu bishe umusore ubwo bari bishimanye mu kabari barimo basangira agacupa!

 

 

Mu Karere ka Kayonza , haravugwa inkuru iteye agahinda aho abasore batatu bo mu Murenge wa Gahini , batawe muri yombi nyuma y’ uko barimo bakekwaho kwica umusore w’ imyaka 28 barimo basangira inzoga mu gasantere batuyemo akaza kugaragara yashizemo umwuka.

Inkuru mu mashusho

Ngo aba baturage batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere nyuma y’aho mu Mudugudu wa Juru mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini hagaragaye umurambo w’umusore w’imyaka 28 wasangiraga inzoga n’aba bagabo batatu akaza gusangwa ku muhanda yishwe.

Rukeribuga Joseph, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini , yavuze ko aba baturage batatu batawe muri yombi bakiri gukekwaho kwica uwo musore wasanzwe mu gisambu bigaragara ko yishwe akaba ari bo bakekwa ngo kuko ari bo basangiye na we inzoga. Mu magambo ye yagize ati “Mu gitondo ahagana saa Kumi n’Ebyiri ni bwo abaturage batubwiye ko babonye umubiri w’umusore w’imyaka 28 uri aho hafi mu gisambu. Inzego z’ibanze, iz’umutekano twese twahise tuhagera tuzana n’abaganga turacukumbura tubona ko yishwe, twahise dutangira gukurikirana rero duta muri yombi abaturage batatu bigaragara ko baraye basangiye nawe.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga abo bagabo impamvu batawe muri yombi ngo bigaragara ko aribo babonanye na we mu masaha ya nyuma bakaba bagikekwaho kumwica mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane ukuri.Gitifu Rukeribuga yavuze ko inzego z’umutekano zikomeje gushakisha abagize uruhare mu rupfu rw’uyu musore kuko ngo byagaragaye ko yishwe.

Abaturage basabwe kujya batanga amakuru hakiri kare ndetse haba hari n’abafite ibyo bapfa bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gahini mu gihe iperereza ku cyaha bakurikiranyweho rigikomeje.

 

Related posts