Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Imiborogo muri Kiyovu Sport ibintu byabaye hasi hejuru Perezida Juvenal Mvukiyehe yavuze ijambo ryatuma abafana bayo bifata mapfubyi

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Nyakanga 2023, hateranye Inama y’i Nteko Rusange ya Kiyovu Sports, yitabiriwe n’abanyamuryango 105, aho bareberaga hamwe ahazaza h’ikipe.

Muri iyi nama y’inteko rusange habereyemo amatora yasize, Ndorimana Jean François Régis “Général” atorewe gukomeza kuyobora Kiyovu Sports mu gihe Mbonyumuvunyi Abdul Karim yagizwe Visi Perezida wa Mbere, Muhire Jean Claude aba Visi Perezida wa Kabiri mu myaka itatu iri imbere.

Inkuru mu mashusho

 

Perezida wa Kiyovu Sports Company, Mvukiyehe Juvénal, ahawe umwanya wo kugaragaza uko byari Byifashe muri kiyovu sport mu mu myaka 2 ishize, yatangaje Byinshi harimo nibyatumye abakunzi bayo bagira ubwoba bwuko agiye kuyivamo.

Yasobanuye ko ikipe yabayeho neza bitandukanye n’uko yari imeze, byose bigizwemo uruhare n’abanyamigabane b’ikigo kireberera inyungu n’ibikorwa by’ubucuruzi muri Kiyovu Sports, ariko ko yavunitse cyane bityo yifuza kuyirekura.

Yagize ati “Mu mwaka wabanje [2021-22] twashoye miliyoni hafi 250 Frw mu kugura abakinnyi bashya, ukurikiyeho ari na wo uheruka twongeyeho 175 Frw mu gusimbuza abari bagiye.”

“Ibyo byose byakozwe n’abanyamigabane ba Kiyovu Sports Company, ariko wareba ugasanga abantu batanga imisanzu yabo ntibarenze 10 gusa mu banyamuryango. Turifuza rero ko ikipe yasubira mu banyamuryango kuko ari iyabo, bakayireberera buri munsi.”

kiyovu Sport umwaka ushize w’imikino yabaye iya 2 nyuma ya APR FC yatwaye igikombe harimo ikinyiranyo cy’ibitego.

Related posts