Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Yanduye virusi itera sida, amarangamutima y’ umugore wavukiye ku muhanda akanahabyarira yavuze inkuru y’ ubuzima bwe , gusa biratera benshi ikiniga

 

Kuvuka no kubyarira abana babiri kumuhanda Tumukunde Jennifer yemeza ko aribyo byamubayeho akanahagirira ibyago byo kwandura virusi itera sida, kurubu yamaze kubona inzu yo kubamo.

Inkuru mu mashusho

Uyu mugore utazi inkomoko ye bitewe nuko atazi se na nyina yahawe inzu yo kubamo ifite ibyuma bibiri n’uruganiriro, ahabwa ibyo kurya, n’ibikoresho byo munzu ndetse nimyenda yo kwambika abana be babiri.

Ni inkunga yahawe n’ikigo cyigisha abantu batishoboye kugira imitekerereze ivuguruye ibaganisha ku iterambere rirambye cyitwa, Priestmead Foundation, gikorera mu Karere ka Gicumbi.
Tumukunde uvuga ko yararaga muri Gare ya Nyabugogo, ubu uri kuba mu Karere ka Gicumbi.

Yabwiye Itangazamakuru ko ibyishimo Ari byose kuba yabonye abaterankunga bamukura mu muhanda, anashimangira ko we n’abana be ubu babayeho mu buzima bwiza, ati “Ndashima ubuvugizi mwankoreye pe. Ubu mbayeho neza, nanjye kuva navuka nibwo ndi kurara mu nzu, kuri matola no mu mashuka meza.”

“Mfite ibyishimo bidasanzwe, ubu nanjye noneho ndi kurya, ndi kuba mu nzu y’ibyumba bibiri, harimo uruganiriro, nanjye ndi kwiyorosa nk’abandi, mbese n’abana banezerewe ntabwo wakumva ibyishimo dufite.”

Nteziyaremye Jonathan uyobora Priestmead Foundation, avuga ko bahisemo gufasha uyu mubyeyi kugira ngo ave mu buzima bubi yari abayemo

Umuyobozi wa Priestmead foundation Nteziyaremye Jonathan yavuzeko bahisemo gufasha uyu mubyeyi kugirango ave mu buzima bubi yabagabo. Ati “Twamufashije kuko twabonye ko mbere na mbere yari akeneye aho kuba, anakeneye ibiryamirwa n’ibikoresho by’ibanze n’amafunguro kandi byose twarabimuhaye.”

 

Nteziyaremye yakomeje avugako bazamufasha mugihe kingana n’imyaka itatu bamumenyera buri kimwe, ati “Twamufashije kuko twabonye ko mbere na mbere yari akeneye aho kuba, anakeneye ibiryamirwa n’ibikoresho by’ibanze n’amafunguro kandi byose twarabimuhaye.”

Sibyo gusa uyu mushinga Priestmead uzakorera Jennifer kuko bazamufasha kwizigamira kuburyo nawe azageraho akigurira ikibanza bakamufasha kubakamo inzu ye bwite

Related posts