Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bamwe baciye mu rihumye Polisi y’ u Rwanda ,  abandi bashyikirizwa kuri Sitasiyo ya RIB,  amayeri bakoresheje yatunguye benshi

Mu Karere ka Karongi ,  haravugwa inkuru y’ abagabo batatu bafashwe n’ apolisi  abandi bakizwa n’ amaguru ubwo bakoraga ubucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro mu buryo butemewe.

Aba bagabo  batatu bafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 05 Nyakanga 2023, saa kumi n’imwe ubwo bariho bacukura amabuye y’agaciro mu mugezi wa Rukopfo uherereye mu Mudugudu wa Ruhondo mu Kagari ka Ruhinga.

Polisi ikimara kubafata, yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Bwishyura kugira ngo bakurikiranwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko ifatwa ry’aba bantu ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuze ko bajya bazamo gucukuramo Zahabu.

Yavuze ko abaturage bavugaga ko ubu bucukuzi bukorwa n’aba bantu, bwangiza imirima ikikije uyu mugezi.Ati Haje gufatirwa abantu batatu barimo gucukura ayo mabuye n’ibikoresho bakoreshaga, nyuma y’uko bagenzi babo bakoranaga babonye Abapolisi bahageze bakiruka.”

CIP Rukundo yaboneyeho gusaba abaturage kutijandika mu bikorwa nk’ibi bitemewe by’umwihariko ibi by’ubucukuzi butemewe kuko bwangiza ibidukikije, anashimira abatanze amakuru yatumye bariya batatu bafatwa.

Related posts