Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umujyi utuje kandi wateye imbere, abakiriya bawo ni abanyeshuri, abacuruzi b’umujyi wa Huye saa 20:30 baba batashye rugikubita.

 

Huye ni umujyi urikugenda uterimbere bitewe nuko harikubakwa amagorofa ariko ukaba ufite abakiriya benshi n’abanyeshuri bitewe na za kaminuza nyinshi zihaba.

Akarere ka Huye gaherereye mu ntara y’Amajyepfo, iyo urenze mu karere ka Nyanza Uba wageze mu karere ka Huye, iyo ugezemo ubona urujya n’uruza rw’amamodoka ndetse n’abantu bawujyamo nabandi bawuvamo. Ni umujyi ukunzwe akenshi bitewe n’imikino y’umupira wamaguru ikunze kuhabera akenshi ugasanga abantu baturutse mumijyi itandukanye bakaza muri Huye .

Akarere ka Huye gafite urubyiruko rwinshi bitewe na za kaminuza zihabarizwa kuko kurubu zirenga 3 harimo ebyiri Arizo kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye yigamo abagera ku bihumbi 9 ndetse n’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya IPRC Huye ryigamo abanyeshuri ibihumbi bitatu. Abo banyeshuri bose ushizemo nabiga muri kaminuza zigenga nibo buzuye muri aka karere ka Huye bigatuma arinabo baba abakiriya.

Uru rubyiruko rwiga muri izi kaminuza za Huye usanga aribo bakiriya babavuruzi ndetse nabandi batanga serivise muri aka karere. Iyo abanyeshuri badahari usanga amaduka menshi cyane cyane ayegereye izo Kaminuza ndetse n’amaresitora byarafunze kuko biba byarabuze abakiriya babo b’imena. Umwe mubamotari usanzwe akorera mu karere ka Huye yavuzeko iyo abanyeshuri bari mubiruhuko binjiza amafaranga make ati “mu gihe abanyeshuri bahari ashobora gukorera ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa se akanarenga ariko nko mu minsi ishize igihe batari bahari wasangaga umuntu yakoreye ibihumbi bibiri.”

Nubwo uyu mujyi Uba ushyushye mumpera z’icyumweru (weekends) uwanga ushyushye ndetse no minsi y’imikino y’amaguru, usanga muminsi isanzwe irangwa ngo gutaha kare ndetse no kubyuka bitinze ubwo akazi kagatangira bitinze. Muri aka karere nakubwirako ibyo wakifuza, inyinshi wabibona mumsaha yo kumanywa kugera nka saa mbiri nyuma yaho abacuruzi n’abandi batanga serivise zitandukanye baba bari gutanga izanyuma abandi barigucyinga amaduka yabo cyakora hari hamwe namwe hafunga nka saa tatu nabwo aba ari rimwe na rimwe.
Muminsi y’imibyizi ushobora gusohoka saa yine z’ijoro ugasanga ntabantu bari mumuhanda cyakora abamotari ndetse nabamwe m’urubyiruko nibo ushobora gusanga bakiri mumuhanda.

Uyu mujyi ukomeje gutera imbere kuko amagorofa yo akomeje kuzamurwa buri uko bukeye nuko bwije, imihanda nayo irubakwa cyaneko aka karere gafite intego yo gishyira imihanda ahantu hose muri aka karere. Umuyobozi wa karere ka Huye Sebutege Ange yabwiye Itangazamakuru ko ubu umujyi wa Huye wagutse kubera ibikorwaremezo bitandukanye bimaze iminsi byubakwa ku buryo abaturage babona ibyo bakeneye aho bari hose kuko imihanda myinshi yashyizemo kaburimbo kandi yacaniwe, ahubwo ngo bisaba ko abantu baba benshi muri yu mujyi.

Yakomeje avugako hari gahunda yo kwegereza ibikorwa Remezo byose abaturage ndetse bagafasha abikorera kujya barangurira mumijyi wa Huye ati “Ibyo ni byo kugira ngo umuntu utuye hano ibyo akora byose abashe kubibona hano, na wa mwanya wenda yakoreshaga ajya kurangura, abiboneye hafi ye ubwo n’amasaha yo gucuruza arongerwa.”

Uyu mujyi ufite imihanda ikeye urugero nk’umuhanda uva muri gare ya Huye ugera mumijyi ndetse namazu meza akikije uyu mujyi, Hakaba hari na Sitade mpuzamahanga ya Karere ka Huye

Related posts