Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abaturage b’ i Nyamasheke batunguwe no gusanga umugabo mu kiziriko yapfuye nyuma yo gushyamirana n’ umugore we yihebeye .

 

 

Mu Karere ka Nyamasheke , haravugwa inkuru ibabaje aho umugabo yasanzwe yapfuye nyuma yo gutongana n’ umugore we.

Abaturage b’ umudugudu wa Rugarama , Akagari ka Bisumbo , Mu Murenge wa Cyato , wo Mu Karere ka Nyamasheke , bagize urujijo ubwo babwirwaga amakuru atari meza mu gitondo cyo kuri Iki Cyumweru tariki ya 02 Nyakanga 2023, nyuma y’ uko umuturanyi wabo yasanzwe amanitse mu gikoni yapfuye ubwo yari amaze gutongana n’ umugore we

Aba baturage bamwe bavuze ko uyu Nyakwigendera yitwa Hagenimana Emmanuel w’ imyaka 45 y’ amavuko yaba yishwe akamanikwa mu gikoni.

 

Inkuru mu mashusho

 

Aya makuru akomeza guteza urujijo mu baturage b’uyu murenge nk’uko umunyamakuru w’ ikinyamakuru Bwiza dukesha ino nkuru yabitangarijwe na bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera, agashimangirwa n’umukuuru w’uyu mudugudu wa Rugarama Kanani Schadrack, kuko uburyo umugore we Mukamurenzi Clémentine avuga byagenze, ngo bisa n’ibitumvikana.

Mudugudu Kanani Benoit avuga ko,ubwo yari avuye kureba irondo, ataha, yageze kuri uwo mugabo ari gutonganira n’umugore we mu muhanda kuko banawuturiye, bari kumwe n’umuhungu wabo, umukazana wabo n’abandi bagabo 2, umugore avuga ko avuye kumureba mu kabari ngo batahe, kuko amafaranga abona yose ayanywera aho kuyatahana mu rugo, kugeza ubu bakaba bataranishyura mituweli.Mudugudu ngo yababwiye ko niba ari ikibazo cya mituweli bataha akazakijyamo bukeye,umugore ngo amubwira ko atari cyo gusa, ko ahubwo yanabimye agakarita kariho nimero za cash power ngo bagure umuriro.Ati: “Nabonye umugore akomeje gusakuza cyane abandi bacecetse,njya mu rugo rwabo ndebera kuri cash power nimero ndazibona nzizanira uwo mugore mbabwira ko bakura urusaku mu muhanda bagataha ibibazo byabo nkazabyumva bukeye,nsiga banatashye umugabo ari imbere.’’Akomeza avuga ko ubwo yiteguraga kujya kubyumva,dore ko ngo atari ubwa mbere bashyamirana kuko hari hashize imyaka 3 banarwanye umugabo akomeretse umugore ku jisho, umugore akavuga ko ari ukumutema, umugabo akavuga ko ari icyuma cy’urugi cyamwishe.

Icyo gihe RIB ifunga umugabo,hasize icyumweru 3 umugore ajya kumufunguza, bakomeza kubana ku manegeka gutyo, Mudugudu akumva ko yari kuzinduka ajya kubikemura nk’ibisanzwe.Ati: “Nitegura kujya kumva ibyabo nk’uko nari baraye mbibasezeranije, natunguwe no kumva umugore angezeho saa kumi n’ebyiri na makumyabiri z’igitondo ambwira ko bakinguye igikoni bagasanga umugabo amanitsemo yiyahuye, nagenda koko ngasanga aramanitse yapfuye.’’

Avuga ko yabajije uwo mugore uko byagenze,umugore akamubwira ko ubwo batahaga muri iryo joro,umugabo aho kujya mu nzu, cyangwa ngo ajye muri icyo giikoni yari amaze iminsi 2 yose araramo, yaranze kumusanga mu nzu nini ngo bararane, yasubiye mu kabari, umugore igikoni agikingira imbere, akinga igikari n’inzu nini, bajya kuryama, abyutse, akinguye igikoni yari yaraye akingiye imbere,asanga umugabo arimo, yimanikishije ikiriziriko cy’ihene.Ati: “Namubajije uburyo yaje akurira igikari cyari gikinze, akajya mu gikoni cyari gikingiye imbere,kuko hari aho banyuzaga ukuboko bagakingira imbere, umugore ambwira ko ngo yuriye akamanukira hejuru ahadafunze neza, turebye dusanga nta kintu yaba yuririyeho, nta n’ikigaragaza ko huririye umuntu, kandi icyo gikoni gifatanye n’inzu nini ku buryo utahurira ngo uri mu nzu abure kubyumva.’’

Arakomeza ati: “Ubundi dufite amabwiriza ko iyo hari ubuze n’amasaha make nk’ayo y’ijoro,nyirawe ahita abimenyekanisha, ubuze agashakishwa. Ariko umugore namubajije ukuntu yagiye kuryama azi ko umugabo yagiye, bikarinda bigera saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 ataravuga ko yabuze umuntu.

Ahubwo akaza avuga ngo amusanze mu kiziriko yiyahuye, ingofero yari yambaye itanyeganyeze kandi nta mugozi ifite, nta kintu bigaragara yuririyeho ngo agihirike, yambaye bote, nta kimenyetso cyo gusambagurika kigaragara, tukabona birimo urujijo rukomeye cyane, tuzakurwamo n’iperereza ry’inzego zibishinzwe ryonyine.’’Uyu muryango usanganywe amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma nk’uko umwe mu baturanyi babo yabibwiye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru, mu myaka mike ishize, umugore ngo akaba yarigambye ku mugabo ko igihe yahereye amuca inyuma na we amaze kumwihimuraho, anamwereka igitenge ngo uwo basambanye yamuguriye.

Akikimwereka umugabo ngo yahise azabiranywa n’umujinya w’umuranduranzuzi, aragicagagura, akakijugunya mu bwiherero, n’ubundi ingeso ya bombi, urwikekwe n’ubushyamirane, birakomeza kugeza ubwo uyu mugabo apfuye.

Mudugudu Kanani,avuga ko aho yumviye uyu mugore ibyo avuga ko umugabo yasubiye mu kabari, yazengurutse utubari twose turi hafi aho ngo abaze niba hari akaba kari gakinguye muri ayo masaha, asanga nta na kamwe, bose bari bafunze batashye.Muri ayo ma saa yine kandi ubwo batonganaga byaragaragaraga ko bombi banyoye nubwo ngo batari basinze cyane, banavuga ko batananywereye hamwe.Hari bamwe mu baturage bavuga ko uyu mugabo yaba yanigiwe ahandi ku kagambane k’uyu mugore umurambo bakaza kuwumanika muri iki gikoni ngo ,bakanawambika iyo ngofero bajijisha.

Amakimbirane yo mu miryango muri uyu murenge ahitana ubuzima bw’umwe mu bagize umuryango si ubwa mbere ahavuzwe, kuko uyu mugabo apfuye abaturage bataribagirwa ibindi byigeze kuhaba mu myaka ishize, ubwo umugabo yicaga umugore we akamuca umutwe n’amabere akajya kubijugunya muri Nyungwe.Abaturage bakavuga ko hakwiye ingamba zihamye zo kuyahagurukira kuko bavuga ko akabije, Mudugudu Kanani akavuga ko mu byo babwiye abaturage nyuma y’uru rupfu harimo ko abagiranye iikibazo mu rugo batajya bakigeza aho umwe ahitamo kwambura ubuzima undi, cyangwa ngo bumve ngo umuntu yapfuye uruteye kwibaza, ko bajya bakigaragariza ubuyobozi bukagikemura.Cyane cyane ko aba bo,nubwo babanaga byemewe n’amategeko ariko urwikekwe rwo gucana inyuma bakanabigaragaza,aho ngo n’umugabo yari yaracyuye undi mugore wo hafi aho, binavugwa ko yaba yaranamubyayeho umwana, umugore na we agatangira kujya muri izo ngeso anabyigamba ku mugabo, cyari ikibazo babona kitazahasiga ubusa.

Ivomo: Bwiza.com

Related posts