Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango:  Umugore yishwe  na mugenzi we bapfuye umugabo benshi kubyakira byabagoye

Ni umugore wo Mu karere ka Ruhango ,  aho yishe mugenzi we amutemaguye ,  bapfuye umugabo bose bari bahuriyeho.

Amakuru avuga ko Inzego z’ umutekano n’ abaturage batoraguye uwo murambo w’ uwo mugore witwa Musanabera Béatrice bikekwa ko yishwe atemaguwe na mukeba  we bari basangiye umugabo.

Uyu nyakwigendera yari mu  kigero cy’Imyaka 50 y’amavuko, yari atuye mu Mudugudu wa Nyarubuye mu Kagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango.

Bamwe mu baturage bamenye ayo makuru y’urupfu rwe bavuga ko uyu mugore yatonganiye mu kabari n’umugore basangiye umugabo, basohoka basa n’abatashye ariko bagenda batonganira mu nzira, Mukeba we nkuko babivuga yagiye mu nzu afata umuhoro aramutemagura asiga umurambo aho aracika.

Bavuga ko ababashije kubona umurambo wa Musanabera bahamya ko yatemwe bikomeye ibice bitandukanye by’umubiri we ndetse uwamutemye ahasiga igitenge.

Inkuru mu mashusho

Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Umunyamakuru wa UMUSEKE dukesha ino nkuru  ko abo bagore bombi bahuriraga kuri uwo mugabo ariko bakaba batarigeze bashakana byemewe n’amategeko.

Uyu muturage akomeza avuga ko abumvise intandaro z’ayo makimbirane zaturutse ku kuba umwe yashinjaga mugenzi we kumutwarira umugabo.Uyu yagize ati “Bose nta n’umwe wari ufite umugabo, umwe yararaga iwe, bakagenda basimburana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Ntivuguruzwa Emmanuel avuga ko iby’urupfu rw’uyu mugore babimenye, ariko ahakana ko ibyo kuba yishwe atemaguwe na mukeba we atabizi ko byaharirwa n’inzego zibifite mu nshingano.

Ntivuguruzwa avuga ko icyo azi ari uko umurambo we wagaragaye icyamwishe kikaba kitaramenyekana.Ati “Nibyo twagize ibyago kuko twapfushije umuturage urupfu rutunguranye.”

Gitifu avuga ko ababonye umurambo we bwa mbere bawubonye mu gitondo gusa akavuga ko bishoboke ko yaba yishwe mu masaha y’ijoro.

Hari andi makuru avuga ko  uwakoze ayo marorerwa ataratabwa muri yombi n’ubwo hari abaturage bavugaga ko yafashwe.,Umurambo wa Musanabera wajyanywe mu Bitaro by’iGitwe gukorerwa isuzuma.

Musanabera Béatrice akomoka mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Ruganda, yari acumbitse muri uyu Mudugudu wa Nyarubuye kubera guca incuro, akaba asize umwana Umwe.

Related posts