Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Igisubizo cyiza mu Baturage za mpfu za buri munsi twajyaga twumva zabonewe umuti

 

Tariki ya 07 Kamena 2023, nibwo Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, basabye ko bajya batumirwa mu nteko z’ abaturage mu mirenge , kugira ngo nabo bagire uruhare mu bitekerezo bitangwa, ibi byagarutsweho mu Nteko rusange y’Umujyi wa Kigali, ihuza inteko zose zatowe n’abaturage, uhereye ku Mudugudu kugera kuri Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Iyi nteko rusange yari yatumiwemo abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), hamwe na bamwe mu Badepite.

Ubwo bahagabwaga umwanya wo gutanga ibitekerezo, bimwe mu byo yagarutseho, Hon. Eugène Barikana, yashimiye kuba batumiwe mu nteko rusange ariko anasaba ko byaba ibintu bihoraho, kandi bigakorwa no ku nzego zo hasi zirimo Imirenge, Utugari ndetse n’Imidugudu. Mu magambo ye yagize ati “Byaba byiza abadepite bagiye bamenyeshwa bakanatumirwa mu bikorwa bibera mu mirenge, hari intambwe yatewe ugereranyije no mu gihe cyashize, ariko Abadepite bakwiye kujya bagaragara, hafi 80% batuye muri uyu Mujyi. Ya migoroba y’ababyeyi, gahunda za nimugoroba, abo Badepite bagira uruhare, kandi byafasha.”

Inkiru mu mashusho

Asubiza ikibazo cy’Abadepite bifuza ko bajya batumirwa muri gahunda zitandukanye zirimo n’inteko z’abaturage, Minisitiri Musabyimana, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye z’ibanze ko igihe cyose bafite ibikorwa bajya bibuka gutumira Abadepite.Yagize ati “Umuntu ufite igikorwa mujye mubaha ubutumire, murabazi Abadepite muraturanye, mujye mutanga gahunda zihari zihurirwamo n’abaturage, baze dufatanye kugira ngo dukemure ibibazo. Ntabwo ari ngombwa ko babyifuza kandi tuzi ko umusanzu wabo udufasha mu gukemura ibibazo, ibyo byo biranadufasha, turabikeneye ni nko korosora uwabyukaga.”Muri iyo nteko rusange hagaragarijwemo ibyagezweho, ndetse hahembwa imidugudu 10 yahize iyindi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta mu Mujyi wa Kigali, ugizwe n’imidugudu irenga igihumbi.

Related posts