Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bumbogo: Uwabaye ikihebe mu gace atuyemo yihereranye undi muturage amugira intere

 

Abaturage batuye mu isibo ya 11 y’Abadahigwa mu mudugudu wa Masizi, mu kagari ka Nyabikenke mu murenge wa Bumbogo baratabaza kubw’umutarage w’umuturanyi wabo wabazengereje ngo udahwema kubakubita ndetse n’umukoreye akaba yamburwa ibi byasembuwe naho kuri uyu wa gatatu uyu mugabo yasohotse iwe mu rupangu n’imodoka agiye kuvoma agahura n’umuturage waruvuye gusarura ibishyimbo n’uwarumusunikiye uyu mugabo yavuza ihoni bagatinda kuva mu nzira ngo ubundi si ukubahukamo arahondagura abasiga Ari intere.

Bamwe mu baturage bari ahabereye iki kibazo, bavuze ko uyu mugabo ngo yabanje gusaba inzira umunyonzi warufite umuzigo w’ibishyimbo ngo undi akamusaba imbabazi mu ijwi rituje kumwihanganira akabanza agatambuka cyane ko yaranaremerewe bikabije nk’uko abaturage babitangarije BTN dukesha inkuru.

Uyu mugabo ngo Aho kumuha inzira yahise afatiraho aparika imodoka ye Niko gufata umunyonzi mu mashingu arakubitagura amugira intere amubwira ati”Bariyeri twazikuye mu nzira nawe ndagukura mu nzira”. uyu mugabo ngo yagerageje no gushaka kumutwara muri butu y’imodoka ye ariko ntibyamukundira.

Inkuru mu mashusho

Ubwo uyu muturage yararyamye ku muhanda nyuma yo gukubitwa cyane akagirwa intere, bamwe mubamubonye byababaje cyane ndetse banibaza niba ibi bikwiye kubaho ariho bahereye basaba leta kurenganurwa akarengane uyu mugabo abakorera kakaba kacika cyane ko bemeza ko uyu mugabo Atari ubwa mbere akora Ibikorwa nk’ibingibi ngo rimwe ko yigeze gukubita n’umufundi akamujyana mu gipangu cye yamuhinduye intere nyuma akaburirwa irengero.

Aba baturage bakaba bifuza ko uyu mugabo yahanirwa icyaha yakoze ndetse akanavuza umuntu yakomerekeje bikomeye.

Ku murongo wa Telephone ubwo BTN yavugishaga umunyamabanga Nshingwanikorwa w’umurenge wa Bumbogo Bwana Nyamutera Innocent yavuze ko iki kibazo batari bakizi ndetse batanakimenye ahera ko agira inama abaturage kugana Urwego rw’ubungenzacyaha RIB

Ubwo ibi byose byabaga, usibye abaturage bari bahari batabaye uyu muturage nta rundi rwego rwa Leta rwigeze ruhagera cyane ko n’umukuru w’umudugudu ngo yahise akizwa n’amaguru akiruka bitewe no gutinya uyu mugabo.

Related posts