Ikipe ya APR FC iri kubarizwa mu karere ka Huye ahazabera umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, abakinnyi azabanza mu kibuga umukino w’ejo yabasabye gutsinda umubare w’ibitego bamwizeje.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC ziracakirana mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Uraba ari umukino ukomeye mu buryo bwose bijyanye ni uko aya makipe asanzwe ahanganye haba mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga bitewe n’agapingane gasanzwe mu bafana b’aya makipe yose.
Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko umutoza Ben Moussa utoza ikipe ya APR FC nyuma yo gushyiriraho abakinnyi b’iyi kipe angana na Milliyoni 2 mu gihe baba bamuhesheje igikombe cya Shampiyona, yongeye kubwira abakinnyi ko arabongera andi nibaramuka batsinze Rayon Sports yamubabaje mu mukino wo kwishyura muri Shampiyona.
Uyu mutoza yaje kubwira abakinnyi ko yifuza gutsinda Rayon Sports ibitego bitari munsi ya 2 Kandi ako kazi ngo karatangirwa n’abakinnyi agomba kuba yabanje mu kibuga ku munsi w’ejo. Ben Moussa yatangaje ko abakinnyi bamaze iminsi bakina ngo nibo bazongera gukoreshwa abavugaga ngo Niyigena Clement ndetse n’abandi babibagirwe ngo ntabwo azababanza mu kibuga.
Abakinnyi 11 APR FC izabanza mu kibuga
Mu izamu: Ishimwe Jean Pierre
Ba myugariro: Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian, Nzotanga Diedonne, Yunusu
Abo hagati: Ruboneka Jean Bosco, Mugihsa Bonheur, Nshuti Innocent
Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Bizimana Yanick, Kwitonda Alain Bacca