Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wa Kiyovu yagiye gutera Penaliti ako kanya umupira urabyina abari muri Sitade bagira ubwoba! Umukino wahuje iyi Kipe na Rutsiro hagaragaye imbaraga z’ umwijima.

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2023,  nibwo Kuri Stade y’ Akarere ka Muhanga habaye umukino wahuje Ikipe ya Kiyovu Sports na Rutsiro Fc byarangiye ari ibitego bitatu bya Kiyovu Sports kuri Kimwe cya Rutsiro ihita imanuka mu kicyiro cya Kabiri.

Ibyabereye muri uyu mukino wabereye kuri Stade y’ Akarere ka Muhanga byatunguye benshi ubwo bamwe bavuze ko waranzwemo n’ imbaraga z’ umwijima..

Ni Umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, Rutsiro Fc yahatanaga kutamanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe Kiyovu Sports yari irangamiye ku gikombe cya Shampiyona, Mbere y’uko Umukino utangira mu buryo bwa bucece habayeho kumvana imbaraga aho abitwa “Abaganga” bagaragaye bazenguruka ikibuga. Hari bamwe mu bavuye i Rutsiro babwiye Umuseke dukesha ino nkuru  ko iyi kipe yitabaje bamwe mu bahanga mu bavuzi ngo abafashe kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Bari abakandida.

Hari abandi basore babiri bagaragaye mbere y’uko umukino utangira barimo uwari wambaye umupira w’icyatsi n’uwari wambaye umupira w’umuhondo bazengurutse ikibuga, ahatekemerewe abafana muri Stade.

Inkuru mu mashusho

Hari uwabwiye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru  ko Abo ari abantu bizewe bagomba gukora umuti.”

Bariya bantu ntibicaye mu bafana nk’ibisanzwe, bagiye hakurya mu byatsi ahirengeye Stade, umwe muri bo Telefone ntiyavaga ku gutwi, Imbaraga z’umwijima zemejwe bidasubirwaho ubwo Kiyovu Sports yabonaga Penaliti ku ikosa ryakorewe Serumogo Ali mu rubuga rw’amahina.

Umuyobozi w’umukino yemeje iyo Penaliti ariko ibyakurikiye iterwa ryayo ntirizibagirana muri ruhago nyarwanda. Ubwo Nordien yiteguraga gutera umupira habaye amayobera, umupira urabyina, abari muri Stade byabatangaje.

Uyu mukinnyi yongeye kuwutereka neza, ubwo yiforaga ngo awutere mu izamu yawamuruye, unyura hejuru iyo, abari muri Stade bifata ku munwa. Umwe mu banyamakuru wogezaga umupira m ijwi rituje, yagize ati “Dore imbaraga ureke ibyo babeshya” nawe byamuyobeye pe.

Ikipe ya Kiyovu Sports yaje kwirwanaho yishyura igitego yari yatsinzwe, igice cya Mbere kirangira ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Serumogo Ali gusa mu minota micye mu buryo butumvikanyweho Rutsiro Fc yabonye Penaliti yafashwe neza na Nzeyurwanda Jihad.

Aha Kiyovu Sports yashimangiye ko ikipe bahuye batari ku rwego rumwe, icomekamo igitego cya gatatu, ab’i Rutsiro bifata ku munwaUmwe mu b’imbere muri Rutsiro yabwiye Umunyamakuru ngo Barayariye batumanura mu cyiciro cya kabiri.Bariya bantu bari kuri deal ya Rutsiro Fc basohotse bamanjiriwe, bigaragara ko batamiye ifaranga ntibakore Umuti.”

Indi mikino APR FC yatsinze Gorilla 2_1 Rayon yatsinze Sunrise FC 1-0.

APR FC yegukanye igikombe n’amanota 60 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye kuko APR FC izigamye 26 mu gihe Kiyovu Sports izigamye 15. Rayon Sports yasoje ku mwanya wa 3 n’amanota 61.

Rutsiro FC nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports yahise yiyunga kuri Espoir FC zimanuka mu cyiciro cya 2.

Related posts