Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gasabo: Umuturage aterejwe utwe twose muri cyamunara imiryango ye yose ishirira muri Gereza

 

Nk’uko byababaje benshi babibonye ndetse bikanabatungura, mu murenge wa Gatsata wo mu karere ka Gasabo humvikanye inkuru ibabaje y’umuturage witwa Petronille waterejwe utwe twose muri cyamura.

Bivugwa ko umuhesha w’inkiko wagiye guteza mu cyamunara imitungo y’uyu muturage atarabifitiye ibyangombwa bibyemeza ndetse bikaba aribyo byanateye urujijo abaturage babibonye bikababaza cyane.

Kabera Petronille waterejwe akomeje gutabaza asaba gukorerwa ubuvugizi nyuma y’uko umutungo we utejwe muri cyamunara ndetse n’abakodesha mu nzu ze bagasohorwa nabi Aho bivugwa ko uyu muhesha w’inkiko yaje gushyira umwanzuro w’urubanza mu bikorwa mu gihe ku rundi ruhande bavuga ko uyu bafite urupapuro rutesha agaciro iyi cyamunara.

Aba bakorera mu igaraje yo mu Gasyata ahasanzwe hazwi nko mu rutoki bagize icyo batangariza kigalinews ku by’iki kibazo

“Abacuruzi nibo baba bahombye bo baba barisyuye, urumva niba wishyuye umuntu bakaza bakagusohora mu nzu warishyuye amafaranga yawe urumva haba harimo akarengane Kandi uba uhomba nk’umucuruzi. Hanyuma kuwaguze, n’uwaterejwe cyamunara, hashobora kuzamo akarengane ariko ntabwo twagira icyo tubivugaho bitewe nuko hashobora kuzamo akarengane kuko nta n’impapuro zigaragaza ko yemerewe guterezwa cyamunara, Ikintu cyo numvise nyir’ikibanza aravuga ko nta cashe mpuruza bamuhaye igaragaza ko agiye guterezwa cyamunara, kuko baje kumusohorera abapangayi batamuhaye cashe mpuruza”.

Inkuru mu mashusho

 

Ni ikibazo cyababaje abaturage benshi batuye aka gace, ndetse binababaza benshi biganjemo abaturanyi Aho umwe yagize ati “Ntabwo tubyishimiye kuko bamubajije icyangombwa kigaragaza ko yagiranye nawe ikibazo arakibura”.

Uyu muturage avuga ko yagiranye ikibazo n’uwaje kumutereza icyamunara akamusigaramo miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda bikaza gutuma aza kigurisha icyamunari imitungo ye ku rundi ruhande abana be ndetse nawe ubwe uyu Petronille bakaba bamaze gutabwa muri yombi mbere y’uko umuhesha w’inkiko ashyira mu bikorwa uyu mwanzuro.

Ku ruhunde rumwe, abaturage batuye aka gace ntibemera iki cymezo ndetse bakanavuga ko bafite urupapuro ruhakana uyu mwanzuro bityo bagasaba abo bireba gushaka Indi cashe mpuruza bityo ibi bakaba babibonamo nk’akarengane gakomeye bakanemeza ko iyi Ari ruswa ikomeye cyane.

Uyu ni umwe muri bo yagize ati “Ibintu byabereye ijabana mu mudugudu ihuriro hejuru ya milliyoni imwe bateza inzu ya Miliyoni 200 bayihaye agaciro ka Milioni 40 gute? gute? nta muntu udukura aha nibashake batwice, Afande Dore nguriya ari gusohora ibintu byacu tudahari, natwereke cashe mpuruza, ntayo ntayafite, nta cashe mpuruza afite, urubanza ruracyaburanwa twarajuriye, natwereke cashe mpuruza ntayo afite turasaba kurenganurwa, turasaba perezida wa Repubulika n’izindi nzengo baze badutabare, ibi bintu birimo Imbaraga za ruswa birimo amafaranga ateye ubwoba icyo dusaba turasaba kurenganurwa nk’abanyarwanda kuko byaturenze musaza wange amaze gufungwa kubera troma y’uko atakiriye ibi bintu n’abandi basigaye sinzi uko bameze”.

Nyuma yo kumva ibi bitekerezo by’aba baturage, Kglnews yifushe kuganiriza uyu muhesha w’inkiko maze nawe asubiza agira Ati “Urubanza rwabaye hagati y’umuntu witwa Buhungu Abel na Kabera Petronille, noneho Kabera aratsindwa bamutegeka kwishyura amafaranga ayo mafaranga bamutegetse kwishyura ntabwo yayatanze, nk’uko itegeko ribiteganya iyo atayatanze kuneza hashakishwa imitungo ye kugirango itezwe cyamunara hishyurwe ubwo bwishyu ni muri urwo rwego twashakiishije uyu mutungo dusanga niwo wa Kabera uratezwa umaze gutezwa ugurwa na Musabe Jeanne nyuma y’uko Jeanne awuguze Kabera yatanze ikindi kirego ashaka gutesha agaciro cyamunara no kuyihagarikisha ariko zose izo manza arazitsindwa. Oya amarangizarubanza uyu si wo mwanya wobkuyerekwa twarayaberetse Kandi izi manza bazibayemo ababuranyi buriya Imanza umuntu akenera amarangizarubanza, ni Imanza umuntu atabayemo umuburanyi ni ukuvuga hano uyu muntu arimo arakurwa muri iyi nzu hashingiwe ku kuba yaraterejwe cyamunara”.

Nyuma y’uko ibi byose bibaye Kglnews yifuje kumenya icyo umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga kuba umuhesha w’inkiko w’umwuga yaza guteza icyamunara ibintu nyamara abaterezwa cyamunara bafite urwandiko rutesha agaciro cashe mpuruza yashatse kumenya niba ibi bikurikije amategeko koko cyangwa Ari ibintu bidakwiye. Gusa kuri phone ntiyabashije kuboneka mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabigarukaho.

Related posts