Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru yakababaro! Umugabo wo muri Rwamagana yishwe atewe ibyuma mu mutwe umurambo we bawujugunya mu bishyimbo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24.05.2023, nibwo inkuru yakababaro yamenyekanye ko umugabo yishwe atewe ibyuma mu mutwe umurambo we bawujugunya mu bishyimbo.

Uyu mugabo w’ imyaka 30 y’ amavuko amakuru avuga ko yari umurinzi mu ishami rya Banki riri ahitwa Ntunva , mu Mudugudu wa Mudugudu w’Akabuye mu Kagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya wo mu Karere ka Rwamagana.

Abakoze ubu bwicanyi bashakaga kwiba iyo banki uyu nyakwigendera yarindaga.

Inzego z’ umutekano zahise zihagera zitangira iperereza ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi bakoze ayo mahano.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Rwamagana ngo ukorerwe isuzuma n’ abaganga.

Mukantambara Brigitte, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, yabwiye Ikinyamakuru Igihe dukesha ino nkuru ko byavuzwe n’ umuntu wabavomeraga amazi yo gukora amasuku.

Uyu muyobozi mu magambo ye yagize ati” “ Yahageze abona amaraso abura umuzamu waharindaga, akomeza gukurikirana ya maraso asanga wa muzamu bamwishe umurambo bawujugunya mu bishyimbo hirya gato y’igipangu.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, yizeza abaturage ko amafaranga yabo agicunzwe neza, ntacyayahungabanyije, ko bagiye gukaza umutekano w’amarondo banasaba iyi banki gushyiraho uburinzi buhamye.

Related posts