Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

Abavandimwe ba pastor Theogene bishwe batewe amabuye_ Ubuhamya bwa Nyirasenge wa Theogene

 

Nyirasenge wa pastor theogene wo mwitorero rya ADPR, yavuze uko abavandimwe be, se, abana be ndetse n’abavandimwe ba Theogene bishwe muri genocide yakorewe abatutsi 1994.

Mukiganiro pastor theogene na nyirasenge bagiranye na IsimbiTV bagarutse kurugendo rw’ ubuzima bwabo mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi 1994.

Nyirasenge wa pastor theogene yagize ati” muri mirongo 69 nashatse muri remera-rukoma, iwacu twavukaga turabakobwa babiri nabahungu babiri mama yari yaritabye imana.

Ati genocide yabaye data arwaye arembye cyane, yabaga i wacu kwivuko mugacurabwenge, byabaye ngobwa ko njya kumurwaza.”

Akomeza avuga ko papa wa theogene warumushoferi yaje gupfa yishwe ni modoka ngo umunsi bari bari gukura ikiriyo ni nabwo indege ya habyarimana yarashwe,abo mumuryango we batangiye kwicwa.

Ati’ uwo munsi inzu ye yabagamo musaza wange witwaga rusine n’ umugabo wamurumuna wange witwaga oswaldi baraje barabica”

Akomeza avuga Kandi ko interahamwe zamusanze mugacurabwenge zica se warurwaye ariko we ararokoka.

Umwana we wu mukobwa wareraga barumuna ba theogene yaje gusohoka umujyi wa Kigali arikumwe na bo kubwa mahirwe abasha guca kuri barrier ya gacurabwenge abasanga murugo ariko ibintu ntibyagenze neza.

Agira ati” akimara kugera murugo, yaje asura abantu, abasuhuza kuko ahageze amahoro, ariko barabimenya maze conseye arategeka ngo abantu Bose bahunze ni bage kumurenge kwibaruza, Nuko ajyana na banana kubibaruzaho, Nuko conceye ategeka ko babica, babashyira mu mwobo babica babateye amabuye.”

Igihe cyarageze ngo abo muri ako gace barahunga bose ariko we ntiyabibasha kubera yararwaye ahasigarana n’umugabo we gusa kugeza Inkotanyi zije zikahabasanga zikabatabara

Related posts