Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Uyu mukobwa atandukanye n’ ababandi birirwa baka amafaranga abasore, mu fatirane hakiri kare kuko abasore baramumenaho akavagari k’ amafaranga bamwegukane, usigare uririra mu myotsi

Kuri iki gihe biragoye kumenya umukobwa ugukunda by’ukuri cyangwa se ufite ikindi agushakaho gusa iyo washishoje biroroshye cyane kumenya umukobwa ugukunda by’ukuri ugendeye ku bimenyetso bikurikira.

1.Agukunda uko uri: Ahanini umukobwa utagukunda urukundo nyarukundo,aba afite ikintu runaka agakurikiyeho. Haba umutungo,amafaranga menshi uhembwa cyangwa winjiza,imibereho myiza ufite,umuryango wifashije cyangwa ukize,…Umukobwa ugukunda by’ukuri agukundira uko uri. Ushobora kwibaza uti ese,mfite urwego rwiza rw’ubuzima ndiho kugeza ubu,nabwirwa n’iki unkunda atankundiye ibyo mfite ?Iki kibazo kizagennwa n’igihe muzamarana kuko uko muzamarana igihe niko uzabasha kumenya neza uwo muri kumwe icyo agukurikiyeho niba ari urukundo cyangwa se niba ari ibyo afite.

2.Ntagusaba ibya mirenge:Iyi ngingo yuzuzanya niya mbere. Umukobwa ugukunda ntaguhoza ku nkeke agutura ibibazo ,n’ibyo udashoboye akabikwikoreza. Kutaremerera umusore bakundana,ni ikimenyetso wagenderaho ukamenya umukobwa ugukunda by’ukuri.

3.Aragukebura: Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntawigira kandi ngo ntamugabo umwe. Abasore bagira ingeso zimwe na zimwe zitari nziza. Hari izo umusore aba yaravukanye ari kamere ye cyangwa izo agenda yigira kuri bagenzi be. Umukobwa ugukunda by’ukuri agerageza kugukebura aho abona bitagenda neza. Iyo abona ufite imico cyangwa ingeso zikwangiriza isura mu bandi,akoresha uko ashoboye akakwereka ububi bwayo akanagufasha kuyikira.

4. Agushyira muri gahunda ze z’ejo hazaza:Mwene uyu mukobwa ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose. Nubwo mutarabana ariko atangira kukugufata nk’umutware we.

5.Aguhishurira amateka y’ubuzima bwe: Umukobwa ugukunda by’ukuri kandi ukwibonamo,arakwibwira wese. Nubwo abakobwa bakunda kwirekura no kuvuga amateka y’ubuzima bwabo,ariko iyo ageze aho akubwira byose byamubayeho,ibyo yaciyemo,iba ari intambwe nziza yo kukwizera no kukwimariramo.

6. Kukugirira ishema:Umukobwa ugukunda aterwa ishema na we. Igihe mugendana ntagira ipfunwe ryo kugufata akaboko, kukwisanzuraho atitaye ku maso ya rubanda. Kugukunda akanabyerekana ni ikimenyetso wagenderaho ukemeza ko agukunda by’ukuri kandi atagutendekaho abandi basore/bagabo.

7.Kukubaha: Umukobwa ugukunda by’ukuri arakubaha. Guca bugufi k’umukobwa /umugore imbere y’igitsinagabo ni ikimenyetso cy’urukundo. N’ubwo uburinganire bwaje ariko ntibwakuyeho ko umugore aba agomba guca bugufi imbere y’umugabo.

8.Kukugaragariza urukundo n’amarangamutima nta mbereka:Kuba ukunda umuntu ntibihera mu magambo. Ugomba kubimwereka no mu bikorwa. Iyo umukobwa ateye intambwe akakwereka ko atari amagambo gusa ahubwo akagira n’ibikorwa agukorera nta gushidikanya uwo mukobwa aba agukunda kandi by’ukuri.

Related posts