Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore inzira wakurikiza maze ukirambirana n’ uwo wakunze urukundo rwanyu rukamera nk’ isereri mu baturage

 

Urukundo rurakura cyangwa rugakomera mu gihe abarurimo babihaye agaciro, bagashyiramo imbaraga ndetse bagahuza umugambi mu guharanira kugera ku bintu bishya.Mu rukundo hari ibyo abantu bigomwa kugira ngo bigende neza kandi rurambe.

Ikinyamakuru Marriage kigaragaza ibintu bitandukanye wakora kugira ngo umubano wawe n’uwo mukundana urusheho kugenda neza.

1 . Gushyikirana/Ibiganiro byimbitse hagati y’abakundana: Abakundana bumvikana neza iyo buri wese yifuza guha mugenzi we umwanya buri wese agasanguza mugenzi we ibyuyumvo bye. Ikintu cy’ingenzi hagati y’abakundana ni ukumva igitekerezo cy’undi. Kutumva ibitekerezo by’uwo mukundana no kutamwitaho bigira ingaruka ku mubano wanyu, bikaba byatuma munatandukana.

2 . Gushaka umwanya wihariye nk’abakundana: Ni byiza ko abakundana bashaka umwanya wihariye aho bashobora guhura, bakaganira, bagatemberana ndetse bakananoza gahunda zabo zose.

3 . Wubahe ibitekerezo bya mugenzi wawe: Kutavuga rumwe mubucuti birasanzwe kandi ntakintu nakimwe cyo guhangayika. Ni ngombwa kwibuka ko ntamuntu ushaka gutsinda cyangwa gutsindwa mubucuti. Mwembi mukeneye kubaha ibitekerezo bya buriwese.Impaka, iyo zakozwe neza, zirashobora gufasha guha undi muntu icyerekezo cyiza. Menya neza ko umukunzi wawe azi ko ubifuriza ibyiza kandi nawe kandi ko wubaha igitekerezo cyabo, nubwo ushobora kutemeranya nacyo.

4 . Kwizera ni urufunguzo rwumubano mwiza: Ubusanzwe, kutamenya aho mugenzi wawe yiriwe, icyo yakoraga n’ibindi bibyara impungenge nyinshi ndetse bikanatera kubura umutuzo mu bantu. Ariko niba ushaka gukomeza gukundana n’inshuti yawe igihe kirekire mutari kumwe ugomba kwiga bihagije kwizerana.Guha mugenzi wawe ubwisanzure bwo kubaho yigenga mu gihe mutari kumwe, kandi ukihanganira ibyatuma ufuha, ukeka cyangwa umugenzura ngo ni iby’ingenzi kuko umuntu ugize bene iyi myumvire ashobora kugaragara nk’uwataye umutwe cyangwa se umuntu utazi gukora igikwiye.

5 . Shimira utuntu duto: Iyo mumaranye igihe kitari gito, bisa nk’aho byoroshye gufata umukunzi wawe nk’umuntu usanzwe.Iga kumushimira ku kantu gato kose umubwire ko umukunda kenshi cyangwa umwoherereze ubutumwa bwiza.

Menyesha umukunzi wawe icyo asobanura mu buzima bwawe kugira ngo atazigera yumva ko umufata nk’umuntu usanzwe.

Ni byiza ko abakundana bashaka umwanya wihariye aho bashobora guhura, bakaganira, bagatemberana ndetse bakananoza gahunda zabo zose.

Related posts