Muri Kenya hari inkuru y’abagabo babiri bataramenyekana imyirondoro yabo bateje impagarara muri rubanda mu gihe bari buriye igiti kiri hafi ya sitasiyo ya Polisi bambaye ubusa bagatangira kubwiriza ijambo ry’Imana
Abo bagabo babiri ntabwo bazwi uburyo bageze aho hantu hafi ya Sitasiyo ya Polisi hanyuma bagahita burira igiti bambaye ubusa bagatangira kwigisha ijambo ry’Imana ariko basoma ibyanditswe byera mu mutwe kuko nta bibiriya bari bafite.
Hari bamwe mu baturage batangarije kimwe mu kinyamakuru cya Kenya, ko bacyererewe kujya mu kazi bitewe nuko umuhanda wari wafunzwe na Polisi kubera umuvundo wabantu bari bahuruye kureba abo bagabo bari mu giti bambaye ubusa.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa gatanu 17 Werurwe 2023 mu ntara ya Nakuru mu mujyi hafi ya Sitasiyo ya Polisi.
Ntabwo buramenyekana icyateye bariya bagabo kujya mu giti bambaye ubusa.
Abantu benshi byabacanze baribaza ibyo ari ibyo