Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: Nyuma yo guhembwa umugabo yatezwe indaya maze asogongera kuntango yumujinya muburyo buteye urujijo

Umugabo witwa TUYISENGE Shemayi wo mumudugudu wa Nyinya Mukagari ka Munini mumurenge wa Ruhango mukarere ka Ruhango aravuga ko yaba yagambaniwe na bagenzi be nyuma yuko bamubonanye amafranga menshi nyamara bakabura uko bayamukuraho bityo bagafata umwanzuro wo kuba bamutega indaya yitwa Nyiramana kugirango imucucure.

Amakuru Kigali news yahawe n’abatuye muri aka kagari ka Munini yemeza ko muri aka kagari havugwa uburaya bumaze kugera kurwego rwo hejuru ndetse bikaba bigeze nubwo abantu batuye muri akagace ariko cyane cyane abubatse basigaye bagira ubwoba bw’abandi bagabo bakomeje kugenda babasenyera ingo kubera kubaca inyuma ndetse no kugirira irari abagore batari ababo.

Ubwo iyinkuru yatugeragaho byavugwaga ko uyumugabo witwa Tuyisenge Shemayi yaba yaterese iyi ndaya yitwa Nyiramana maze bakaza kumvikana amafranga y’u Rwanda agera kubihumbi 30 ariko ngo mugihe bamaraga gukora ibyo bakora uyumugabo yaje kwanga kwishyura iyindaya kugeza ngo ubwo baje kurwanira terepho y’uyumugabo maze uyumugabo ngo yabura uko abigenza agahitamo kuba yatanga amafranga ahwanye n’ibihumbi 10.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Kigali News, Tuyisenge Shemayi yatangaje ko atigeze ajya mundaya nkuko abaturage bari kubimushinja ahubwo avuga ko ari abagabo bagenzi be bamubonanye akayabo k’amafranga bakifuza kuyamwiba kungufu ngo babura uburyo bagahitamo gukoresha uburyo bwo kuba bamutega iyi ndaya . nkuko nyirubwite yabyitangarije mumagambo ye yagize ati: ” nagerageje kumucika ariko anyiba terephone. mbuze uko mbigenza nahisemo kumuha ibihumbi 10 kugirango ansubize terephone yanjye.” uyumugore wahise uhuruza abaturage atangaza ko abari bamwohereje muri mission babonye atayigezeho maze bagahitamo kumukubita ngo kuko atari yageze kubyo bumvikanye maze byose bikaza kuri uyumugabo Tuyisenge Shemayi washinjwaga.

Ubwo twageragezaga kuvugisha ubuyobozi bw’uyumurenge kuri iki kibazo cy’uburaya gikomeje kuvugwa muri aka kagari , ntabwo byigeze bikunda ko tuvugana ariko ubwo tuzaba twamaze kubona icyo ubuyobozi buvuga kuri iyi nkuru tukaba tuzabagezaho amakuru acukumbuye kucyaba gitera ubu busambanyi bukabije muri aka karere nkuko abaturage batahwemye kubitunga agatoki.

Related posts