Niba ushaka kugira ubuzima bwiza, hari abantu ugomba kugendera kure byumwihariko mu rukundo. Hari uwo mukundana akaba ntanahamwe azakugeza ahubwo ukaba ukwiye kumugendera ukanamuhunga mu maguru mashya.
- Gendera kure urukundo bigaragara ko rushingiye ku mibonano mpuzabitsina gusa.
Urukundo nkurwo ntago ruba rufite imbere heza kuko urwo icyo ruba rutegereje ni ukuryamana gusa. Igihe cyose urukundo rutavuga ku iterambere ryanyu mwembi, ni urwo gutakaza igihe cyawe.
- Gendera kure urukundo rudafite icyerekezo, cyangwa rudafite intego
- Gendera kure urukundo rudafite na kimwe rwongera ku buzima bwawe
- Gendera kure urukundo rugutera agahinda kurusha uko rugutera ibyishimo
- Gendera kure urukundo rukuriza kurusha uko rugusetsa
- Gendera kure urukundo igihe uwo ukubwira ko mukundana agubabaza inshuro nyinshi
- Niba ubona ibimenyetso bikwereka ko urwo rukundo rutazakunda, wikomeza kurwihambiraho.
- Gendera kure uru rukundo niba wowe iyo wisuzumye usanga koko nta rukundo runini ufitiye uwo mukunzi wawe,
- Gendera kure urukundo rukwambura uburenganzira bwawe, umukunzi wawe ntagomba kuba isoko yo kubaho nk’imfungwa kubera kutagira ubwinyagamburiro.