Biragoye ku bantu bose mu buryo butandukanye gutangira kuvugana n’abantu bashya. Rimwe na rimwe, biterwa n’isoni zisanzwe. Rimwe na rimwe, bigaterwa no kuba utarakunze kubana n’abantu benshi cyane.
Waba usanzwe wibaza icyo ukwiye kwitondera kugira ngo wirinde isoni byumwihariko mu gihe ushaka gutereta? Dore ibyo wakora ngo ubigereho:
Banza wumve ko abakobwa ari abantu basanzwe.
Banza wishyiremo ko umukobwa na we ari umuntu nkawe. Babaho mubuzima busanzwe. Bakomoka kuri iyi si. Yewe ibyiyumva ugira ni na byo na bo bagira. Bashaka kubona umuntu witeguye kubumva, kubashyushya no gutanga urukundo.
Ntugakabye kumva ko abakobwa bateye ukwabo kwihariye kuko kimwe n’abahungu, abakobwa na bo hari abumva batanyuzwe n’amasura yabo ndetse bagahora bababazwa n’uko hari abababwira ko ari babi bityo bagahora bumva bakeneye umuhungu utinyuka ngo abaterete.
Itoze gusabana
Hatariho imyitozo, nta kintu kizagukundira ubwa mbere. Ganira n’abantu kenshi. Ubwa mbere, birashobora kutoroha, ariko nuba inshuti na bo, bizatangira kugushimisha. Ni nko gutwara igare. Bwa mbere uba wumva bikomeye cyane, ariko uko urushaho kubyimenyereza, ugeraho ukumva ni ibintu bisanzwe.
Gerageza kwiyitaho.
Jya wiha umwanya uhagije wowe ubwawe, kugeza igihe wumva umeze nk’abandi kandi wiyumvemo akanyabugabo. Wuzure amarangamutima meza, wumve umuziki cyane uri wenyine, wishimire amabara meza. Gerageza gusohoka ndetse no kwidagadura. Uzuza ubuzima bwawe ubwiza. Reba urwenya, ukine amashusho asekeje. Sobanukirwa ko imyifatire n’imyitwarire yawe ari urufunguzo rwo gutsinda.
Ikunde. Nyuma ya byose, urihariye. Urihariye kandi uri mwiza. Numara kwiyumva utyo, gushyikirana n’abantu bizagushimisha kurushaho kand kuganira na bagenzi bawe hamwe n’abakunzi bizoroha cyane.
Irinde imyifatire yo gutsindwa.
Ntucike intege nyuma yo kugerageza ukumva urananiwe. Uko ukora amakosa menshi, niko ubona imyanzuro myinshi. Gerageza gusesengura ibikorwa byawe maze uhitemo ibyo wakora n’uko wabikora mubihe runaka. Ntabwo ari impamvu yo kurakara mu gihe ugerageje rimwe bikanga.
Niba gushyikirana n’umukobwa umwe bitagenze neza, ntibisobanuye ko abagore bose bameze nka we.
Ibyo umuntu yavuga byose, gushyikirana n’umukobwa ntabwo ari amarushanwa. Ntabwo buri gihe ukeneye kubitsinda ako kanya. Shishoza kandi witondere umukobwa ushaka gutoranya, ubanze urebe niba ari we ugukwiye koko. Ibi bizoroha kumenya umuntu uwo ari we. Kora ibyo ukunda. Ibi bizagufasha kuruhuka no kwishima buri munota.
Nuramuka ushyize mu bikorwa izo nama, nta kabuza uzishimira urukundo kimwe nk’abandi kandi ubashe kubona umukunzi.