Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi ba APR FC baratabarizwa n’abafana babo kubera ibyo umutoza Adil yabakoreye mbere yo guhagarikwa

Ubusanzwe abafana ba APR FC basanzwe bagaragazako babangamiwe nuko batanga ibitekerezo byabo ariko nyamara ibyo bitekerezo ntibihabwe agaciro n’ubuyobozi ndetse ibi bikaba ari nabimwe mubyatumye iyikipe igenda isubira inyuma mumibare y’abafana. kurubu rero aba bafana bari gutabaza ubuyobozi batakamba bavuga ko uyumutoza utoza APR FC kugeza ubu Mohhamed Eradi Adil yaba yarateje ikibazo gikomeye cyane aba bakinnyi b’abanyarwanda bakina muri APR FC aho kugirango abatere igisubizo. wakwibaza ngo byagenze gute? komeza usome iyinkuru.

Ubusanzwe abakinnyi bajyaga bajya muri APR FC babaga aribo bakinnyi beza b’abanyarwanda bari mugihugu ndetse ugasanga aba bakinnyi banahenze kurusha abandi kuko iyikipe yabaguraga mbere ndetse ikabaha amafranga menshi kugirango hatagira indi kipe ibatwara. nyuma rero yuko bageraga muri iyikipe bahasangaga abatoza nabo badasanzwe bagakomeza kubafasha kuzamura urwego rwabo ndetse no guteza imbere impano baba bafite maze ikipe ya APR FC ikajya itsinda amakipe yose ubona ko koko ibikwiriye ndetse nihangana muri Championa yahano mu Rwanda rikarushaho gutuma abakinnyi bagenda bagaragara cyane ko bari hejuru.

Kurubu abafana ba APR FC baratabaza ubuyobozi nyuma yuko uyumutoza Adil agereye muri APR FC hatangiye kuvugwamo umwiryane ndetse hatangira kubamo udushya tutahigeze, ndetse bigeza naho iyikipe itanga abakinnyi 2 bonyine mu ikipe y’igihugu nabo batabanzamo. ibi byatumye abantu benshi cyane cyane abanyamakuru bagaruka kubushobozi bw’umutoza ariko kuko yari ntakorwaho aho kubikosora agasubirisha abanyamakuru ibitutsi rimwe na rimwe akanabima interview mugihe ibi byose bitigeze bibaho narimwe muri iyikipe.

kugeza ubu hakomeje kwibazwa niba guhagarika uyumugabo bizamuviramo gusezerewa cyangwa niba wenda azongera gusubirirwamo indangagaciro za APR FC nkuko abafana babyifuza ariko nanone bakifuza ko ubuyobozi bubafashije bwazana undi mutoza ngo kuko Adil aho kuzamura urwego rwabakinnyi ahubwo arushaho kurumanura.

Related posts