Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gen Sultan Makenga wa M23 yahaye ubutumwa bwihariye umuyobozi w’umujyi wa Goma amuteguza ikintu gikomeye. inkuru irambuye!

Nyuma yuko abarwanyi ba M23 bigaruriye umujyi wa Bunagana na Rutshuru ubundi bagatangira kugenza make mugufata indi mijyi ngo kugirango babanze bashake amahoro arambye muduce bamaze kwigarurira nkuko babitangaza, kurubu ubuyobozi bwa M23 burangajwe imbere na Gen Sultan Makenga bwageneye ubutumwa bwihariye umuyobozi w’umujyi wa Goma bumuteguza ko yaba ari gushaka indi mirimo y’amaboko azakora mugihe aba barwanyi ba M23 bigarurira umujyi wa Goma nkuko bavuzeko bagiye gushoza intambara ya nyayo yo kuba bakwigarurira uyumujyi wa Goma.

Amakuru dukesha Radio Okapi ikorera muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo aravuga ko bimwe mubyo iyibaruwa yahawe umuyobozi w’umujyi wa Goma ikubiyemo ko aba barwanyi ba M23 ngo batagenzwa no guhungabanya umutekano w’abaturage ngo nkuko benshi babitekereza ahubwo ngo bo bagamije kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse no kubashakira amahoro ngo no kubakiza ibisambo akenshi biza kubasahurira imitungo bitwaje intwaro. ngo uretse kuba ibyo aribyo bikubiye muri iyibaruwa, aba barwanyi ba M23 bamenyesheje uyumuyobozi w’umujyi wa Goma ko mugihe haba hari abantu bumva badashyigikiye aba barwanyi baba bashaka aho bimukira bikiri mumaguru mashya ngo kuko muminsi yavuba uyumujyi ugomba kuba uri mubiganza bya M23.

Nubwo aba barwanyi basa naho bageze kucyo bashakaga nyuma yo kwigarurira uduce dutandukanye ndetse bagatangira gushyiraho uburyo buhamye bw’imiyoborere ndetse n’abaturage bakabikunda, kurubu aba barwanyi ba M23 bakomeje guca amarenga ko umunsi bongeye kubura intambara bazahagarara aruko bamaze kwigarurira imijyi minini ya Goma na Bukavu ndetse ngo bakaba banashaka uko batangira gutegura uko bafata umurwa mukuru kinshasa.

Related posts