Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: Abasore babiri b’ ibigango batawe muri yombi bakekwaho gusambanya umwana w’ umukobwa( Dore uko barimo kwisobanura)

Mu Akarere ka Ruhango, mu Murenge wa Mbuye haravugwa inkuru y’ abasore babiri barimo ufite imyaka 16 y’ amavuko n’ undi w’ imyaka 18 y’ amavuko , batawe muri yombi bakekwaho gusambanya umwana w’ imyaka ine.

Ngo Nyirakuru w’ uyu mwana yabwiye ikinyamakuru BTNTV dukesha ino nkuru ko yari asanzwe asigira uyu mwuzukuru we umuhungu we w’ imyaka 16 akamufasha kumurera. Avuga ko bamenye ko yahohotewe nyuma y’ uko agiye kwihagarika akabona ari kubabara cyane maze bamubaza icyo yabaye akababwira ko abo basore babiri bamujyanye ku buriri bakamujya hejuru.

Abaturanyi b’uyu mukecuru nabo bavuga ko ibyabaye kuri uyu mwana w’imyaka ine ari amahano.Umwe muri abo baturanyi yagize ati “ Uretse ko abanyarwanda dukunda kubabarira ubundi birakaze, ubuse si ukononwa bikabije? izi ni ingemwe z’igihugu bari gupfusha ubusa.”

Kayitare Wellars, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mbuye , yavuze ko aya makuru akimenyekana aba basore bahise bashyikirizwa Urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB. Yagize ati “ Nibyo ayo makuru twarayamenye ariko umwana w’imyaka 16 niwe wabyemeye ufite 18 arabihakana uretse ko tutabyemeza kuko batari babishinjwa n’urukiko.”

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Related posts