Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ikoranabuhanga

Dore ibyo umuntu wese agomba ku menya kuri Telefone nshya za iPhone 14. Soma inkuru yose ubundi usobanukirwe byinshi byerekeranye nazo..

Cyera kabaye abari bategereje telefone zo mu bwoko bwa iPhone 14 zamaze gusohoka. Izi telefone zikorwa n’uruganda rwa Apple, rwashyize ku isoko iPhone 14 mu byiciro bine butandukanye aribwo iPhone 14, iPhone 14 Plus, iPhone 14 Pro na iPhone 14 Pro Max. Izi telefone zikoranye ikoranabuhanga risumbye izindi zose uru ruganda rwagiye rukora, zifite uburyo bw’ibanga umuntu ashobora gukoresha akohereza ubutumwa bugamije nko gutabaza akoresheje satellite mu gihe imiyoboro isanzwe itari gukora.

Uko zashyizwe ku isoko mu byiciro bine ni nako zose zitandukanye mu biciro bitewe n’imiterere yazo. Urugero nka iPhone 14 ihera kuri 799$, ubwoko bwose wagura muri izi iPhone 14 hari impinduka zishobora kubaho bitewe n’aho nyirayo aherereye. Urugero harimo ubwoko bwemerewe gukoreshwa muri Amerika gusa, ntabwo umuntu azasabwa kongera gushyiramo Sim Card bisanzwe, ahubwo ashobora kuyishyiramo yifashishije ikoranabuhanga rindi ryiswe eSIM.

IPhone 14 zikoresha iOS 16, bivuze ko mu gihe uri kuyikoresha ushobora gukorera ibintu birenze kimwe kuri écran nko kwandika ubutumwa bugufi umuntu ari gukora ibindi. Ubwoko bwose bwa iPhone 14 bufite batiri zifite ubushobozi butandukanye, uhereye kuri iPhone 14 Plus ifite batiri ishobora kurambana umuriro mu gihe cy’amasaha 26 mu gihe iPhone 14 yo ari amasaha 20. IPhone 14 Pro yo iri kugura 999$ ifite batiri ishobora kurambana umururo mu gihe cy’amasaha 23 mu gihe umuntu wishyuye 1.099$ ashobora kubona iPhone 14 Pro Max imaramo umuriro amasaha 29.

Ibi biciro nibyo ziba zasohotseho ku isoko ryo ku ruganda bivuze ko zigezwa ku masoko byazamutseho. Mu mikorere y’izi telefoni, ntaho iPhone 14 na iPhone 14 Plus zitandukaniye. Zombi zifite camera zifite ubushobozi bumwe kuko zifite megapixel 12. Ubwoko bwose bwa iPhone 14 bufata amashusho yo mu bwoko bwa 4K. Gusa niba ushaka telefoni ifite camera ifite ubushobozi bwisumbuyeho, iPhone 14 Pro ishobora gutanga ubwo buryo bw’imikorere kuko ifite camera eshatu zirimo imwe ifite 48MP.

Related posts