Raporo ijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku ikoranabuhanga yagaragaje ko 85% y’abanyamakuru ba siporo bumva bareka gukora inkuru bitewe n’uburyo bibasirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ni raporo yamuritswe ku wa 11 Ukuboza 2024 mu nama ibanziriza Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 13 Ukuboza 2024.Yakozwe na Kaminuza ya FIA, binyuze mu bukangurambaga bwiswe United Against Online Abuse Campaign (UAOA), hagamijwe kurwanya imvugo z’urwango n’ihohoterwa bikorerwa abanyamakuru ba siporo.
Ni nyuma y’ubushakashatsi bwibanze ku banyamakuru b’imikino itandukanye ku Isi, hagaragazwa uburyo icyo kibazo kimaze gufata indi ntera n’imbaraga zigomba gushyirwa mu bikorwa mu guhangana na cyo.Raporo yagaragaje ko umwe mu bantu batanu bari mu mukino wo gusiganwa mu modoka, yahuye n’ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’umurimo akora.
Yerekana ko abarenga 50% bo mu bihugu 25 byakorewemo ubushakashatsi, bagaragaje ko iri hohoterwa ari ikibazo gikomeye mu bihugu byabo.Abarenga 95% babajijwe bagaragaje ko ihohoterwa rikorera kuri internet ryamaze gusakara hose, 75% bagaragaza ko ububi bw’iryo hohoterwa bwafashe indi ntera mu mezi 12 ashize mu gihe 40% bagaragaza ko amazi yamaze kurenga inkombe.
Muri iryo hohoterwa iryibasira abagore ni ryo riri imbere, rigakurikirwa n’ivangura cyangwa irishingira ku macakubiri, hagakurikiraho irishingira ku irondaruhu, hagaheruka ibikorwa byo kwibasira umuntu imbonankubone nko kumukubita n’ibindi bimwangiriza umubiri.
Ni ihihoterwa rikomeje kugira ingaruka ku barikorerwa, aho bamwe bakomeje guhura n’ibibazo byo mu mutwe, abari n’abategarugori bakava ku mbuga, ibibazo bikiyongera bigizwemo uruhare na konti zo ku mbuga nkoranyambaga ziba zitazwi.
Icyakora UAOA yiyemeje gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya iryo hohoterwa ifatanyije n’inzego zirimo urwa siporo, abanyepolitiki n’itangazamakuru, hakigwa ku ngamba zafatwa mu kurinda abo bantu bibasirwa.
Perezida wa FIA, ari na we washinze UAOA, Mohammed Ben Sulayem yavuze ko abanyamakuru ari bo bavugira siporo zitandukanye zikamenyekana, bagahuza abafana batandukanye mu Isi, babikoranye ubwitange, umuhamagaro n’ubundi buryo buryoshya inkuru, bityo ko ihohoterwa bakorerwa ridakwiriye kwihanganirwa.
Ati “Tugomba gufata ibyemezo bikomeye mu guhangana n’icyo kibazo ariko tugafatanya n’inzego zirimo urwa siporo, itangazamakuru n’abo mu nzego bwite za leta kugira ngo abanyamakuru barindwe iryo hohoterwa ariko tukanabikora mu buryo bwo guteza imbere itangazamakuru rya siporo.”
Ni mu gihe Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo witwa Darren Lewis yavuze ko abanyamakuru batatunguwe n’iyo raporo, kuko inkuru nyinshi bakora ziba zidafite inenge ariko bagahohoterwa ndetse bikozwe n’abantu baba bafite konti zidafitiwe imyirondoro izwi.Uyu uyobozi yavuze ko raporo yagaragajwe yerekana uburyo hakwiriye gufatwa ingamba zikakaye ndetse abarengereye bagahanwa.