Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

UCL: Real Madrid yashoreje Borussia Dortmund, ibika imari mu zindi

Real Madrid yegukanye Igikombe cya UEFA Champions League cya 15, kikaba icya gatandatu mu myaka 11 nyuma yo gutsindira Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu taliki 1 Kamena 2024.

Ni umukino wabereye kuri Stade y’amateka, Wembley mu murwa mukuru Londres w’u Bwongereza, aho umugabo w’imyaka 44 ukomoka mu gihugu cya Slovenia witwa Slavko VinÄŤić ari we utamiye ifirimbi neza cyane aca impaka.

Dore uko umukino wagenze umunota ku munota:

Umusifuzi Slavko Vinčić arangije umukino, Real Madrid yegukanye igikombe cya 6 cya UEFA CHAMPIONS LEAGUE mu myaka 11 yonyine.

90+4′ Éder MiltĂŁo ashyize umupira muri koruneri itagize ikiyivamo.

90+3′ VinĂ­cius JĂşnior asimbuwe na na Lucas Vazquez.

90+2′ VinĂ­cius wazonze iyi kipe yo mu Budage, azamuye umupira imbere y’izamu ariko Federico Valverde ntiyawugeraho.

90′ Éder MiltĂŁo yinjiye mu kibuga asimbuye Rodrigo GoĂ©s

Hongereweho iminota itanu

87′ Niclas Fulkrug atsinze igitego ariko umusifuzi yanzura ko hari habayeho kurarira.

85′ Jude Bellingham na Toni Kroos basimbuwe na Luka Modric na Joselu Matos.

83′ GOAAAL Real Madrid

VĂ­nicius JĂşnior atsinze igitego cya kabiri cya Real Madrid akoresheje akaguru k’ibumoso ku mupira w’urubogobogo yari asunikiwe na Toni Kroos, Camavinga yazamuye amaboko kitaranageramo.

80′ Julian Brandt na Emre Can badimbuwe na Donyel Malen na Sebastian Haller.

76′ Jude Bellingham yisanze imbere y’izamu wenyine ariko agiye kurangirizamo Nico Schlotterbeck awushyira ku ruhande gato y’izamu.

74′ GOAAAL Real Madrid 

Dani Carvajal afunguye amazamu n’umutwe ku mupira Toni Kroos uri gukina umukino we wa nyuma muri Real Madrid yari azamuye muri Koruneri y’ibumoso.

72′ VĂ­nicius JĂşnior wazonze Reyerson ku ruhande r’ibumoso aracenze bawushyira muri koruneri.

71′ Karim Adeyemi asimbuwe na Marco Reus uri gukina umukino we wa nyuma.

70′ Real Madrid yihariye umupira ku kigero cya 52% kuri 48% ya Borussia Dortmund.

68′ VĂ­nicius JĂşnior ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu Jude Bellingham akererwaho gake cyane, umupira urarenga.

66′ Borussia Dortmund binyuze muri Karim Adeyemi yazonze bikomeye uruhande rw’iburyo rwa Real Madrid.

63′ Rutahizamu Fulkrug arekuye umutwe umeze nk’isasu, ariko Courtois arongera ararokora.

53′ Borussia Dortmund yaciriye Real Madrid akarongo, ntikiri kugaragara imbere y’izamu.

50′ Stade ya Wembley yahindanye kubera ibyotsi byera n’iby’umuhondo by’abafana.

48′ VinĂ­vius JĂşnior akereweho “Coup Franc” iterwa neza na Toni Kroos mbere y’uko umuzamu Kobel awushyira muri koruneri yavuyemo amahirwe ya Dani Carvajal washyize umupira ku mutwe, ariko umupira ugaca hejuru gato.

57′ Dani Carvajal arekuye ishoti ry’ubugenge mu izamu, Ian Maatsen awuhoreza umuzamu we Gregory Kobel.

46′ Jadon Sancho ashatse gucenga ariko Ferland Mendy umupira awushyira muri koruneri itagize ikiyivamo.

45′ Borussia Dortmund itangije igice cya kabiri.

Umusifuzi Slavko Vinčić ahushye mu ifirimba yanzura ko igice cya mbere kirangiye bikiri 0-0.

45+4′ Julian Brandt azamuye indi koruneri ariko ba myugariro ba Real Madrid bawukuraho neza cyane.

45+3′ Ferland Mendy ashyize umupira muri koruneri ntiyagira ikiyivamo.

Hongejweho iminota ine y’inyongera.

45′ Abafana ba Real Madrid bafite umurindi uremereye muri Éstadio Wembley.

43′ Marcel Sabitzer ahawe ikarita y’umuhondo kubera kwinubira ibyemezo by’umusifuzi.

41′ Marcel Sabitzer arekuye ishoti rikomeye ariko Courtois awutereka muri koruneri itagize ikiyivamo.

40′ Myugariro Nico Schlotterbech ahawe ikarita y’umuhondo kubera kwinubira ibyemezo by’umusifuzi.

38′ Umukino wagabanyije umuvuduko, umutoza Carlo Ancellotti ari guhekenya ibimuturisha.

34′ Vinicius yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi umuzamu Kobel.

30′ Borussia Dortmund ifite Contre-attaques ziteye ubwoba.

29′ Toni Kroos ateye koruneri ntiyagira ikiyivamo.

27′ Borussia Dortmund ihushije andi mahirwe yabazwe na Adeyemi, Courtois aba intwari.

26′ Vinicius acenze Reyerson, ahinduye umupira ukurwaho na Nico Schlotterbeck.

26′ Umukino urakomeje, Real Madrid yihariye umukino.

25′ Kapiteni Emre Can ari kwitabwaho n’abaganga.

23′ Niclas Fulkrug ateye igiti cy’izamu amaze kunyura mu rihumye ba myugariro ba Real Madrid ariko umupira uvamo, biracyari 0-0.

21′ Karim Adeyemi yisanze imbere y’izamu wenyine, amaze gucenga umuzamu Courtois, Dani Carvajal you Antonio RĂĽdiger barahagoboka.

20′ Dani Carvajal azamuye umupira imbere y’izamu ariko ubura uwutsinda.

18′ Jude Bellingham akorewe ikosa na Mats Hummels hatangwa “Coup Franc” itagize ikiyivamo.

16′ Toni Kroos ateye umupira imbere asanga nta mugenzi we uhari, wifatirwa n’umuzamu Gregory Kobel.

14′ Vinicius agerageje uburyo imbere y’izamu gusa mu buryo butunguranye awutereshwa nabi na ba myugariro ba Borussia Dortmund.

13′ Julian Brandt yisanze imbere y’izamu wenyine, arerageje guteramo biranga.

13′ Jadon Sancho akorewe ikosa na Camavinga mu kibuga hagati.

11′ Federico VALVERDE nyuma yo gukinana neza na Jude Bellingham arekuye ishoti rikomeye, ariko rinyura hejuru cyane y’izamu.

9′ Abafana b’impande zombi bahanitse amajwi baririmba mu gushyigikira amakipe yabo.

6′ Julian Brandt azamuye koruneri iburyo, ariko ba myugariro ba Real bawukuraho.

5′ Amakipe yombi aracyari kwigana ariko akananyuzamo akagera imbere y’izamu.

3′ Vinicius azamukanye umupira yiruka  ku ruhande rw’ibumoso, ariko yisanga wamurenganye.

2′ Umukino ubaye uhagazeho gato, ariko nyuma y’amasegonda make urakomeza.

1′ Real Madrid itangije umukino.

Abarimo Zinedine Zidane zanye igikombe

Abakinnyi Real Madrid yabanje mu kibuga

Umuzamu: Thibaut Courtois;

Ba myugariro: Dani Carvajal, Nacho Fernandes Iglesias, Antonio RĂĽdiger, na Ferland Mendy;

Abakina hagati mu kibuga: Edouardo Camavinga, SantĂ­ago Federico Valverde Di Petta, na Toni Kroos;

Imbere y’abo gato: Jude Bellingham;

Ba rutahizamu: Rodrygo Goés na Vinicius Junior

Abakinnyi 11 Borussia Dortmund yabanje mu kibuga

Umuzamu : Gregory Kobel;

Ba myugariro: Ryerson, Mats Hummels, Nico Schlotterbeck, na Ian Maatsen;

Mu kibuga hagati: Emre Can, Marcel Sabitzer, na Julian Brandt,

Ba rutahizamu: Jadon Sancho Malik Niclas Fullkrug na Karim Adeyemi

Amateka avuga iki?

Ikipe ya Real Madrid ifatwa nk’Abami b’iri rushanwa kuko ibitse bene ibi bikombe inshuro 14 zose, ikagubwa mu ntege AC Milan ifite ibikombe 7 ndetse na FC Bayern München kimwe na Liverpool FC zifite ibi bikombe inshuro 6.

Ku rundi ruhande iyi kipe ya Borussia Dortmund ibitse igikombe kimwe gusa.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Real Madrid igeze ku mukino wa nyuma wa Champions League idatsinzwe umukino n’umwe uhereye mu itsinda yari isangiye n’amakipe arimo Napoli, Union Berlin na Braga yo muri Portugal, mu gihe mu mikino 11 Brussia Dortmund yo yatsinzwemo umukino umwe gusa.

Ikipe ya Borussia Dortmund iraba ikina umukino wayo wa nyuma wa Champions League ku nshuro ya 3 ndetse n’ubundi ubwo yawuherukagaho yari kuri Éstadio Wemble muri 2013 imaze gusezerera Real Madrid muri ½, ariko iza gutsindwa na FC Bayern MĂĽnchen y’iwabo mu Budage.

Uretse myugariro Mats Hummels na Marco Reus uri bube akina umukino we wa nyuma muri iyi kipe, nta wundi mukinnyi wari muri iyo kipe yatsinzwe ibitego 2-1. Igitego cyayo cyari cyatsinzwe na Ilkay Gündogan, gusa kiza kugirwa imfabusa n’icya Arjen Robben.

Real Madrid yo iraba umukino wayo wa nyuma wa 17, ikaba yaratakajemo 3 gusa, ni uwo mu 1981 itsinzwe na Liverpool, mu 1964 itsinzwe na Inter Milan ndetse n’uwo mu 1962 itsinzwe na Benfica Lisbon.

Urugendo rw’amakipe yombi muri iyi Champions League 

Ikipe ya Borussia Dortmund igeze hano yarazamutse iyoboye itsinda F ryarimo Paris Saint-Germain, Newcastle United na AC Milan. Muri 1/8 yasezereye PSV Eindhoven, muri 1/4 isezerera Atletico Madrid naho muri 1/2 isezerera Paris Saint-Germain.

Ku rundi ruhande, Real Madrid igeze ku mukino wa nyuma yarazamutse iyoboye itsinda C ryarimo Union Berlin, Napoli, SC Braga. Muri 1/8 yasezereye RB Leipzig, muri 1/4 isezerera Manchester City naho muri 1/2 isezerera FC Bayern Munich.

Imibare hagati y’amakipe yombi [H2H, Head to Head]

Imibare yerekana aya makipe yombi amaze guhura inshuro 13 muri iri rushanwa rya UEFA Champions League, Borussia Dortmund ikaba yarashoboye gutsindamo 3, banganya 4 naho Real Madrid itsinda 6.

Umukino aya makipe yombi aheruka gukina muri Champions League wabaye muri 2017 ukaba wararangiye Real Madrid itsinze ibitego 3-2, icyo gihe bakaba bari bahuriye mu itsinda rimwe rya H.

Muri rusange imibare yerekana ko mu mikino 20 Real Madrid iheruka gukinamo n’amakipe yo mu Budage muri Champions League, yatsinzwemo umukino umwe naho igatsindamo 13.

Abakinnyi bo kwitondera ku ruhande rwa Real Madrid

Vinicius Junior

Umunya-Brazil, Vinicius kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 5 ndetse yanatanze imipira 4 ivamo ibitego muri Champions League y’uyu mwaka, bikurikira 7 yatsinze n’imipira 4 ibivamo yari yatanze muri Champions y’umwaka ushize; ibimugira uwo kwitondera cyane.

Rodrigo Góes na Federico Valverde 

Nubwo hari abakinnyi b’abahanga nka Toni Kroos na Jude Bellingham, Rodrigo na Valverde ni abakinnyi bakora cyane aho rukomeye. Urugero muri Champions League Real Madrid iheruka Valverde yatanze umupira uvamo igitego kandi ntuzabona yananiwe mu kibuga.

Rodrigo na we yafashije Real Madrid gusezerera Manchester City muri Uyu mwaka.

Abakinnyi bo kwitorera ku ruhande rwa Borussia Dortmund 

Niclas Fulkrug

Nubwo afite afite ibitego biatatu byonyine muri Champions League y’uyu mwaka ariko uyu rutahizamu yumva neza ibyo kuboneza mu izamu by’umwihariko ku mikino minini nk’uko aherutse kubigenza kuri Paris Saint Germain.

Marcel Sabitzer na Julian Brandt

Aba bombi ni bo baba bafite mu biganza imipango y’imikinire ya Dortmund. Mu kibuga hagati bagira ubwumvikane bukomeye kandi bakamenya gukinisha neza ab’imbere barimo Jadon Sancho na Niclas Fulkrug.

JĂĽrgen Klopp yaje kureba ikipe ya Dortmund yahoze atoza Ubwo iheruka kuri iyi stade
José Mourinho uherutse gusinyira Fenerbache yo muri Türkiye, ari gutanga ubusesenguzi ku mukino.
Icyamamare muri muzika, Jay-Z nawe ari i Wembley kwihera ijisho
Bari buzuye imihanda ya London
Aba Real Madrid ntibatanzwe
Abafana ba Dortmund babukereye
Thibaut Courtois yabanje mu kibuga nyuma y’igihe kirerkire yaravunitse

Related posts