Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

đź”´LIVE: Rayon Sports vs APR FC |Peace Cup 2022 | 1/2 final 1st Leg | 11/05/2022.Kurikira umukino hano.

Turi kuri stade ya Kigali I Nyamirambo live rurikwambikana hagati ya Rayon Sports na APR FC mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro 2022, ni umukino wasembuye ibitekerezo bya benshi.

Ni umukino ujya kuba utapfa kuvuga ngo iyi kipe iratsinda iyi, bisaba gutegereza iminota 90 y’umukino.nkuko twese twicaye hano dutegereje ikiravamo, Uw’uyu munsi ndabona ari indya nkurye,ni umukino utangiye mukanya saa 15h00’ kuri Stade Regional i Nyamirambo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022.

Kuri iyi nshuro amakipe yombi agiye mu mukino wazamuriwe ibiciro cyane, akaba ari na wo mukino uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru hano iwacu, mu Rwanda. Itike ya menshi ni ibihumbi 50 muri VVIP, VIP ikaba ibihumbi 20, ahatwikiriye ibihumbi 10 ni mu gihe ahasigaye ari ibihumbi 5.

Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n’imikino ya gishuti n’ubwo itabaye inshuro nyinshi usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 94.

Muri izo nshuro zose hamwe Rayon Sports yatsinzemo imikino 29 naho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 41, zinganya imikino 24.

Muri iyo mikino 94 habonetsemo ibitego 252, harimo 120 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 132 ku ruhande rwa APR FC.

Muri iyi nkuru tugiye guha umwanya ibitekerezo by’abakunzi b’aya makipe cyangwa abakunzi b’umupira w’amaguru mugihe turikujya tunabavangiramo uko umukino urikugenda umunota kumunota.

Related posts