Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Iyo nyiri umuringa aje utega ukuboko! Man City yanyaze Arsenal ibyayo

Manchester City yegukanye igikombe cya kane kikurikiranya irusha Arsenal amanota 2 gusa, nyuma yo gutsinda West Ham United ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa nyuma (38) wa Shampiyona y’Igihugu y’u Bwongereza, Premier League.

Ni nyuma y’uguhatana gukomeye cyane kwabaye hagati ya Pep Guradiola utoza Manchester City ndetse na Mikel Arteta utoza Arsenal.

Umukino wabereye kuri Éstadio Etihad kuri iki Cyumweru taliki 19 Gicurasi 2024, warangiye Manchester City itsinze West Ham ibitego 3-1, ihita itwara igikombe cya 4 kikurikiranya.

Dore uko umukino wagombaga kugena utwara igikombe wagenze.

Umukino wa Arsenal urarangiye, itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Everton.

90′ Umusifuzi yongeyeho iminota 5 y’inyongera ku mukino wa Arsenal na Everton.

89′ GOAL ARSENAL

Kai Havertz atsindiye Arsenal igitego cya kabiri, habanza kubamo impaka ko Gabriel Jesus yaba yakoze umupira n’akaboko mu iyubakwa ry’igitego, ariko umusifuzi Marc Oliver amaze kureba neza kuri VAR aracyemeza.

87′ IGITEGO CYA WEST HAM UNITED KIRANZWE 

Thomas Soucek atsindiye West Ham United igitego cya kabiri, ariko umusifuzi Brooks asanga yari yagitsindishije akaboko.

84′ Arsenal ibonye ‘coup franc’ itewe neza na Kapiteni Martin Ødegaard, ariko na myugariro ba Everton bawukuraho neza cyane.

77′ IMPINDUKA KU RUHANDE RWA ARSENAL 

Umunya-Brazíl, Gabriel Jesus yinjiye mu kibuga asimbuye Umubiligi Leandro Trossard.

75′ Kugera ku munota wa 74 Manchester City yari yihariye umupira ku kigero cya 75 kuri 25% ka West Ham United.

72′ Kugeza ku munota wa 72 Arsenal yari yihariye umupira ku kigero cya 68% kuri 32% ka Everton.

70′ IMPINDUKA KU RUHANDE RWA MANCHESTER CITY

Myugariro w’Umusuwisi, Manuel Akanji Obafemi yavuye mu kibuga, asimburwa n’Umuholandi, Nathan Aké.

69′ IMPINDUKA KU RUHANDE RWA ARSENAL 

Umuholandi, Julian Timber na Smith Rowe binjiye mu kibuga basimbuye Benjamin White ndetse na Thomas Partey.

65′ Arsenal yakije umuriro imbere y’izamu rya Everton, ariko Kai Havertz ananirwa kubyaza amahirwe Umusaruro, ba myugariro barawitwarira.

58′ GOAL MANCHESTER CITY

Rodrigo Hernandez arekuye ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Bernado Silva, maze yandika igitego cya 3 n’ikirenge cy’iburyo, biba 3-1.

58′ Gabriel Maghalaes avuye mu kibuga kubera imvune, nyuma yo gukinirwa nabi na Doucouré, maze asimburwa n’Umunya-Ukraine Olexandre Zinchenko.

46′ Arsenal ifite Amayeri yo gushaka gutsinda ari uko igeze mu rubuga rw’amahina, aho guhindura imipira igana Imbere y’izamu ngo ba rutahizamu bayobewe n’Umudage Kai Havertz ngo batsindishe imitwe.

45′ Amadou Onana atangije umupira ku ruhande rwa West Ham, ari nako Michael Antonio atangiza umupira ku kibuga Éstadio Etihad.

ABAKINNYI BAGATRUTSE MU KIBUGA MU GICE CYA KABIRI

45′ IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE KU BIBUGA BYOMBI!

43′ GOAL WEST HAM UNITED

Mohammed Kudus atsinze igitego cyiza cyane yibenuye, maze abigira 1-1 kuri Éstadio Etihad.

42′ GOAL ARSENAL

Takehoro Tomiyasu aboneye Arsenal igitego cyo kwishyura, biba 1-1.

39′ GOAL EVERTON

Idrisaa Gana Gueye anyujije umurongo utukura mu nzozi za Arsenal zo kwegukana Igikombe, nyuma yo gukaragamo ‘coup franc’ maze Declan Rice agakozaho umutwe, biba 1-0.

37′ Martinelli agarutse mu kibuga, umukino urakomeje ufitwe na Arsenal.

35′ Gabriel Martinelli aryamye hafi, asa nk’uwagize ikibazo cy’imvune.

31′ Dominic Calvert Lewin wa Everton yari agiye gufungura amazamu ariko, umupira unyura hanze y’izamu rya David Raya gato Cyane.

18′ GOAL MANCHESTER CITY

Phil Foden Walter arongeye atsinda igitego ku mupira wari uhinduwe na Jérémie Doku maz akoresheje akaguru k’ibumoso ahindukiza Imuzamu Mpuzamahanga w’Umufaransa, Alphonse Areola, biba 2-0. BIRASA N’AHO IGIKOMBE CYAGIYE.

18′ Ku kibuga Éstadio Etihad, Manchester City yihariye umukino bikomeye, ndetse abarimo Jérémie Doku, Rodrigo Hernandez na Foden bahushije uburyo bwabazwe.

16′ Nyuma y’uko Gabriel Marrinelli ahushije igitego, Everton ikoze ‘Contre-attaque’ maze Dominic Calvert Lewin akorerwaho ‘coup franc’, itagize ikiyivamo.

13′ Leandro Trossard ahushije uburyo bwabazwe imbere y’izamu, nyuma yo kwisanga ahagaze wenyine n’umuzamu Jordan Pickford ariko akawushyira muri koruneri itagize ikiyivamo.

10′ Declan Rice wa Arsenal agerageje ishoti ku mupira wari wambuwe ba myugariro ba Everton, ariko umuzamu Jordan Pickford awufata neza cyane.

7′ Arsenal igerageje uburyo nyuma yo guhanahana kw’abarimo Martin Ødegaard na Kai Havertz ariko umupira ba myugariro ba Everton bawukuraho.

3′ Amakuru y’igitego cya Foden yageze kuri Éstadio Emirates maze abafana bifata mu mutwe ndetse n’abarimo umutoza wa Arsenal Mikel Arteta.

1′ GOAL MANCHESTER CITY

PHIL Foden aboneye Manchester City igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Bernado Silva, biba 1-0.

1′ Arsenal itangije umupira na Kai Havertz na Odegaard, ari nako Umusifuzi David Brooks atangiza uwa Manchester City.

AMAKURU YA MBERE Y’UMUKINO

Manchester City (86 pts) irasabwa gutsinda West Ham United maze iyi kipe itozwa na Pep Guardiola igahita yegukana igikombe cya kane kikurikiranya, mu gihe Arsenal (88 pts) yo gutsinda Everton bidahagije ngo itware igikombe, kereka Manchester City itsinzwe cyangwa ikanganya.

Manchester City VS West Ham United 

Nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur bari bayiteze, Manchester City yahise ijya imbere neza cyane. Ku kibuga Etihad Stadium Manchester City iri kwakira West Ham abafana ba Arsenal bose batezeho amakiriro.

Mu mikino 36 iheruka guhuza aya makipe, Manchester City yatsinzemo 26, West Ham itsinda 3, mu gihe zanganyije imikino 7; ibintu bihesha Manchester City amahirwe angana na 85% yo gutsinda umukino no kwegukana Igikombe.

Abakinnyi bo kwitega ku ruhande rwa Manchester City na West Ham

Kevin De Bruyne: Kevin ni umukinnyi wa kabiri mu mateka ya Premier League umaze gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego nyuma ya Ryan Giggs. Uyu isaha ni isaha yakora ibitangaza bihindura umukino.

Phil Foden na Erling Braut Haaland: Phil Foden Walter gamaze guhabwa igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri Shampiyona y’Igihugu y’Abongereza nyuma yo gutsinda ibitego 17, ibimugira umukinnyi wo kwitondera imbere y’izamu hamwe na Erling Braut Haaland uyoboye ba rutahizamu mu bitego, aho afite ibitego 26, akurikiwe na Cole Palmer wa Chelsea n’ibitego 22.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Manchester City

Umuzamu: Stefan Ortega Moreno;

Ba myugariro; Kyle Walker, Manuel Akanji, Rúben Dias, Josko Gvardiol;

Abo Hagati mu kibuga: Rodrigo Hernandez Castigante; Bernado Silva Motaveigo de Carvalho, Kevin De Bruyne;

Ba rutahizamu: Phil Foden Walter; Erling Braut Haaland; Jérémie Doku

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa West Ham United 

Umuzamu: Alphonse Aréola;

Ba myugariro: Vladimir Coufal, Kurt Zouma, Kostantinos Mavropanos, Cresswell, Emerson;

Abo Hagati mu kibuga: Thomas Soucek, Ward-Prowse,

Ba rutahizamu: Mohammed Kudus, Lucas Paquetá; Michail Antonio

Arsenal FC VS Everton FC

Arsenal irasabwa gutsinda Everton ariko ari inasaba West Ham kiyihagarikira Manchester City; kwaba kunganya cyangwa kuyitsinda. Gusa mu buryo butunguranye, kizigenza Bukayo Saka Ayoyinka Temitayo wa Arsenal yavunutse mbere gato y’umukino, bituma Gabriel Martinelli yongera kubona umwanya.

Mu mikino 30 iherutse guhuza aya makipe yombi, Arsenal FC yatsinzemo 18, Everton itsinda 7, maze banganya 5.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Arsenal 

Umuzamu: David Raya;

Ba myugariro: Benjamin White, William Saliba, Gabriel Maghalaes,Takehiro Tomiyasu;

Hagati mu kibuga: Martin Odegaard, Thomas Partey, Declan Rice;

Ba rutahizamu: Gabriel Martinelli, Kai Havertz, na Leandro Trossard

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Everton

Umuzamu: Jordan Pickford;

Ba myugariro: Kapiteni Coleman, James Tarkowski, Jarrad Branthwaite, Ashley Young;

Abo hagati mu kibuga: James Garner, Amadou Onana, Idrissa Gana Gueye;

Ba Rutahizamu: McNeil; Doucouré; na Dominic Calvert-Lewin

Phil Foden Walter amaze gutsinda ibitego 2 wenyine.
Phil Foden yamaze gutsinda igitego cye cya 19 muri Premier League
Abafana ba Arsenal bari gucungira hafi ibibera kuri Éstadio Etihad.
Igitego Umunya-Ghana, Mohamed Kudus yatsinze Manchester City ni ubufindo. 
Declan Rice kimwe na bagenzi be bo muri Arsenal, bababajwe no gutwarwa Igikombe barushwa amanota 2.
Arsenal isoje shampiyona n’amanota 89, mu gihe Man City yujuje 91.

Related posts