Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

EURO 2024: Espagne yasogoteye u Bufaransa ku muryango winjira ku mukino wa nyuma, Lamine Yamal yandikisha amateka amarira ya Mbappe

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yatsinze iy’u Bufaransa ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2 cy’irangiza, ihita yerekeza ku mukino wa nyuma mu irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, Euro rya 2024, aho izahura n’izarokoka hagati y’u Bwongereza n’u Buholandi zifitanye umukino wo kwisobanura kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Nyakanga 2014.

Ni umukino wakinirwaga mu gihugu cy’u Budage kuri uyu wa Kabiri taliki 09 Nyakanga 2024, aho Ikipe y’Igihugu ya Espagne yakiriye iy’u Bufaransa kuva Saa Tatu z’ijoro kuri Stade Allianz Arena, mu mujyi wa Munich mu Budage, Umunya-Slovenie, Slavko Vincic akaba ari we musifuzi utamira ifirimbi kuri uyu mukino.

Muri uyu mukino kandi, Umunya-Espagne, Lamine Yamal yanditse amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto utsinze igitego mu mateka y’Imikino ya EURO; ku myaka 16 y’amavuko yonyine.

Dore uko umukino wagenze umunota ku munota:

90+5′ Umusifuzi w’Umunya-Slovenie, Slavko Vincic ahushye mu ifirimbi ya nyuma, umukino urangira Espagne ikatishije itike y’umukino wa nyuma taliki 14 Nyakanga 2024 kuri Stade Olimpiastadion.

90+4′ Antoine Giezmann ateye umupira n’umutwe, ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato.

90+2′ Lamine Yamal na Nico Williams basimbujwe Ferran Torres na Martin Zubimendi.

90+1′ Mikel Merino aburijemo igitero Abafaransa bari batangiye kurema imbere y’izamu rya Espagne.

90′ Lamine Yamal Yeretswe ikarita y’umuhondo amaze gukurura Theo Hernandez wari wamaze kumusiga mu kibuga hagati.

88′ Edouardo Camavinga yeretswe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye myugariro, Marc Cucurella.

85′ Mbappe yasize ba myugariro ba Espagne, agarura umupira mu kuguru kwe kw’iburyo, ashose mu izamu umupira unyura hejuru gato.

81′ Lamine Yamal agerageje ishoti riremereye, ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato cyane!

79′ Ousmane Dembele avuye mu kibuga asimburwa na Olivier Giroud.

76′ Mikel Merino na Mikel Oyarzabal binjiye mu kibuga basimbuye Dani Olmo na Kapiteni, Alvaro Morata.

72′ Daniel Vivian yahaye Alvaro Morata umupira mwiza, ariko agize ngo asatire Abafaransa bamubaho benshi, ahotamo kuwusubiza inyuma.

67′ Abafaransa bakomeje gushaka igitego cyo kugombora, binyuze muri Kylian MBappe ywimuriwe umwanya agahyirwa ahazwi nko kuri numero 9.

62′ Umutoza w’Abafaransa, Didier Deschamps akuye abakinnyi batatu mu kibuga: N’Golo Kante, Adrien Rabiot na Randal Kolo Muani baha umwanya Eduardo Camavinga, Bradley Barcola na Antoine Griezmann.

57′ Nyuma yo kubona ko Jesus Navas w’imyaka 38 y’amavuko atashobora Kylian Mbappe bari kunyura ku ruhande rumwe, maze amusimbuza Daniel Vivian Moreno.

56′ Kylian Mbappe yibye umugono ba myugariro ba Espagne ariko agiye gutera mu izamu umunyezamu aba yamubonye awufata neza.

51′ Kylian Mbappe nyuma yo kwegezayo ba myugariro ku ruhande rw’ibumoso yazamuye umupira imbere y’izamu, Ousmane Dembele ashose mu izamu, Umunyezamu, Unai Simon awufata neza.

48′ Espagne binyuze hagati mu kibuga iri guhererekanya umupira ku kigero cyo hejuru cyane!

46′ Nico Williams Jr ashatse gucenga umunyezamu, Mike Maigan wari wasohotse ariko umupira arawumutanga.

45′ Igice cya Kabiri kiratangiye, gitangizwa na Espagne.

45+2′ Umusifuzi ahushye mu ifirimbi yanzura ko igice cya mbere kirangiye, Espagne iyoboye n’ibitego 2-1.

45+1′ Dani Olmo aryamye hasi, arataka imvune.

38′ Cucurella akoreye Dembele ikosa ryahise ribyara koruneri, itagize ikiyivamo kitari “Contre attack” yahise ibyara koruneri ya Espagne yasamwe neza na Mike Maignan.

37′ Ousmane Dembele gerageje kwinjirana Marc Cucurella ariko awita awohereza muri kuruneri, itagize ikiyivamo.

35′ Fabian Ruiz arekuye ishoti riremereye ariko ba myugariro bawohereza muri koruneri itagize ikiyivamo.

34′ Lamine Yamal aryamye hasi, nyuma y’ikosa yari akorewe na Theo Hernandez, ariko ahita abyuka umukino urakomeza.

33′ Ousmane Dembele ahinduye umupira imbere y’izamu ariko urengera ku rundi ruhande.

32′ Espagne iri gukina neza cyane binyuze mu mpande za Nico Williams Junior na Lamine Yamal.

24′ IGITEGOOOO[AAAAL] CYA ESPAGNE

Myugariro Jules Kounde yitsinze igitego. Ni nyuma yo guherekanya neza kw’abarimo Jesus Navas, Lamine Yamal na Fabian Ruiz; mbere y’uko umupira usanga Dani Olmo atera ishoti riremereye, Jule Kounde awukozaho ikirenge umupira uruhukira mu izamu.

20′ IGITEGOOOOO[AAAL] CYA ESPAGNE

Ni nyuma yo guhererekanya neza kw’abakinnyi ba Espagne, Nacho, Rodrigo na Lamine Yamal, maze Lamine Yamal amaze gucenga abarimo myugariro, William Saliba atsinda igitego cyiza cyane ku mupira yateye hejuru mu bikingi by’izamu, umuyezamu, Mike Maignan ntiyamenya uko bigenze, biba 1-1.

18′ U Bufaransa bwakije umuriro kuri Espagne, aho Theo Hernandez ahaye mbappe umupira, amaze gucenga myugariro Jesus Navas arekuramo ishoti riremereye ariko Nacho Fernandez awukuraho, Dembele awugaruye ntiwagira icyo ubyara.

15′ Rabiot agihaguruka, Coup Franc itewe na Kylian Mbappe, ariko ayishota mu rukuta.

14′-15′ Adrien Rabiot aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga.

13′ Myugariro, Jesus Navas yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo guserebeka by’igicamurundi, Umufaransa, Adrien Rabiot.

9′ IGITEGOOO[AAAL] CY’U BUFARANSA

Randal Kolo Muani aboneye Abafaransa igitego cya mbere ku mupira azamuriwe na Kylian Mbappe, na we wari uhawe umupira na Ousmane Dembele, biba 1-1. Ni igitego cya mbere gifunguye u Bufaransa butsinze [Kititsinzwe n’indi kipe cyangwa ngo kiboneke kuri Penaliti].

7′ Ousmane Dembele akorewe ikosa na Nacho Hernadez Iglesias.

6′ Randal Kolo Muani acomekeye Mbappe umupira mwiza ariko agiye gutera mu izamu, Jesus Navas awushyira hanze y’ikibuga.

4′ Espagne ikomeje gusatira binyuze muri Lamine Yamal, aho azamuye umupira ariko Fabian agonze n’umutwe umupira umyura hejuru y’izamu gato.

2′ Lamine Yamal, Marc Cucurella, na Fabian Ruiz bakinanye neza ariko Fabian agerageje kuzamura umupira imbere y’izamu irenga Alvaro Morata atawukozeho.

1′ Umunya-Slovenie, Slavko Vincic ahushye mu ifirimbi maze Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa itangije umupira.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

ESPAGNE_ Umunyezamu: Unai Simon;

Ba myugariro: Jesus Navas, Nacho Fernadez Iglesias, Aymeric Laporte, na Marc Cucurella;

Abakina hagati mu kibuga: Fabian Ruiz, Rodrigo Hernandez, na Dani Olmo;

Ba rutahizamu: Lamine Yamal, Alvaro Morata, na Nico Williams Jr

U BUFARANSA_ Umunyezamu: Mike Maignan;

Ba myugariro: Jules Kounde, Dayot Upamecano, William Saliba, na TheoHernandez;

Abakina hagati mu kibuga: Adrien Rabiot, Aurélien Tchouaméni, N’Golo Kanté;

Ba rutahizamu: Ousmane Dembélé, Randal Kolo Muani, Kylian Mbappe

Abakinnyi badahari ku mpande zombi

U BUFARANSA_ Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa irakina uyu mukino nta mukinnyi n’umwe ibura.

ESPAGNE_ Ikipe y’Igihugu ya Espagne iraba idafite umukinnyi usanzwe akinira FC Barcelone, Pedro Gonzalez “Pedri” wavunitse, uwa Real Madrid, Dani[el] Carvajal wabonye ikarita y’umutuku ku mukino uheruka ndetse na myugariro wa Real Sociedad, Robin Le Normand wujuje amakarita y’imihondo.

Muri rusange, uyu ni umwe mu mikino ikomeye cyane muri iri rushanwa bijyanye n’ubukombe bwa’amakipe yombi, kuko muri iki kibuga harimo ibikombe bitanu bya EURO, dore ko Espagne ibitse bitatu birimo na bibiri byikurikiranya [2008 na 2012], mu gihe u Bufaransa bwo bwegukanye ibikombe bibiri!

Inzira amakipe y’ibihugu byombi yanyuzemo kugera ubu

ESPAGNE_ Ikipe y’Igihugu ya Espagne “La Furia Roja” yazamutse ivuye mu itsinda rya Kabiri [B], izamuka ari iya mbere nyuma yo gutsinda imikino yayo yose yabahuje na Croatie, u Butaliyani na Albanie. Ni Espagne yasezereye Georgie iyitsinze ibitego 4-1 muri 1/8, mbere yo gusezerera u Budage bwari mu rugo muri 1/4 ibutsinze ibitego 2-1.

U BUFARANSA_ Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, “Les Bleus” yasohotse mu itsinda rya Kane [D] izamuka ari iya kabiri nyuma y’uko yari yatsinze umukino umwe gusa ikanganya imikino ibiri, mu itsinda ryayobowe na Autriche. Muri 1/8, u Bufaransa bwasezereye u Bubiligi buyitsinze igitego 1-0, mbere yo gusezerera Portugal ya Cristiano Ronaldo muri ¼ kuri za penaliti 5-3.

Imikino yahuje amakipe yombi n’uko amakipe yombi ahagaze

Mu mikino 5 imaze guhuza Espagne n’u Bufaransa, Abafaransa batsinzemo 3, harimo uwo mu 1984 bwatsinzemo ibitego 2-0 ndetse buhita bunegukana igikombe cya Euro yari yabereye iwabo, uwo muri 2000 bwatsinzemo ibitego 2-1 hakaba hari muri 1/4 cya Euro ndetse nuwo mu gikombe cy’Isi cya 2006 batsinzemo ibitego 3-1.

Ikipe y’igihugu ya Espagne muri izi nshuro 5 yo yatsinzemo umukino 1 wo muri 2012 ibitego 2-1 mu gihe undi umwe bawunganyije igitego 1-1.

Mu by’ukuri, Imibare yerekana ko inshuro eshatu ziheruka guhuza aya makipe mu mikino ya EURO yo gukuranamo [KnockOuts], ikipe yatahanaga intsinzi ni yo byarangiraga yegukanye igikombe.

Harebwe ku uko amakipe yombi ahagaze kugeza ubu mu gihe cya vuba, ikipe y’igihugu ya Espagne niyo nziza kuko kugeza ubu niyo kipe yonyine yatsinze imikino 5 yayo yose muri iyi Euro ya 2024.

Iyi kipe y’igihugu itozwa na Luis de la Fuente kandi kuva mu mwaka wa 2023 mu mikino 19 bamaze gukina batsinzemo 15, bikaba bivuze ko bafite intsinzi ingana na 79% by’imikino yose bakinnye kuva mu mwaka ushize ndetse ni nayo kipe y’igihugu yo ku Mugabane w’u Burayi ifite iyi mibare gusa.

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yo irajya gukina ishaka kugera ku mukino wa nyuma wa Euro ku nshuro ya 4 nyuma y’uko yahageze mu 1984, 2000 ndetse no muri 2016.

Muri izi nshuro zose u Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma ariko, inshuro imwe yonyine nibwo yabikoze itari mu rugo muri EURO ya 2000 aho yari yabereye mu gihugu cy’u Buholandi.

Abakinnyi bo kwitega ku mpande zombi

LA ROJA YA ESPAGNE_ Espagne ifite impande ziryana ziba zinyuraho Neco Williams na Lamine Yamal imaze gutsinda imikino 7 yikurikiranya, ikindi gihe yari yarigeze gutsinda imikino myinshi yikurikiranya hakaba hari mu 2010 ho ikaba yari yatsinze 12.

Lamine Yamal amaze kurema uburyo 14 kuri bagenzi be akaba ariwe mukinnyi ukiri muto ubikoze mu mateka ya Euro ndetse akaba umukinnyi wa 2 wa Espagne uremye uburyo bw’inshi mu irushanwa rikomeye [Euro n’igikombe cy’Isi] nyuma ya Xavi wari waremye uburyo 25 muri Euro ya 2012.

Uyu mukinnyi wa FC Barcelona kandi amaze gutanga imipira 3 yavuyemo ibitego, akaba ariwe mukinnyi wa mbere ubikoze muri Euro imwe. Uretse Lamine Yamal na mugenzi we Nico Williams hari na Rodrigo Hernandes Castigante ukina mu kibuga hagati yugarira, aho yafashije Espagne gusezerera Georgia muri 1/8 nyuma yo gutsinda igitego cyagaruye Espagne.

U BUFARANSA_ Kylian Mbappe n’ubwo atari kwitwara neza muri iyi EURO dore ko kugera ubu afite igitego kimwe gusa, ariko ugendeye ku bushobozi bwe yisangije usanga ari umwe mu bakinnyi bo kwitondera.

Uretse Kylian Mbappe, Abafaransa bafite Antoine Greizmann ufite imikinire itirindwa no kuyobora imikino yabo, ariko ukongeraho N’Golo Kante na Adrien Rabiot bafite inararibonye.

Lamine Yamal yagizwe umukino mwiza waranze umukino!
Espagne yageze ku mukino wanyuma, aho itegereje izarokoka hagati y’u Bwongereza n’u Buholandi!
Lamine Yamal abaye umwaka ukiri muto utsinze mu irushanwa rya EURO!
Igitego Umunyezamu, Mike Maignan yatsinzwe na Lamine Yamal!

Lamine Yamal na Kylian Mbappe, ni bamwe mu bakinnyi bo kwitega ku mpande zombi!

Related posts