Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Zizahera kuri M23 , zikurikizeho indi Mitwe yitwaje Intwaro, menya amakuru yiriwe avugwa hirya no hino ku isi.

Nk’ uko bisanzwe bimenyerewe muziko tubagezaho amakuru yiriwe avugwa hirya no hino ku isi haba mu Rwanda no hanze y’ u Rwanda .

Reka amakuru yacu tuyahere mu gihugu cya Philippines haravugwa inkuru y’ Umugizi wa nabi wateye ikigo cya kaminuza yica abantu batatu(3): muri iki gihe hirya no hino ku isi hasigaye humvikana inkuru z’ abantu bishwe n’ abantu bitwaje intwaro, ibi tubivuze nyuma y’ uko abantu batatu muri Philippines baguye mu gitero cy’umuntu witwaje intwaro, yaminjagiye amasasu mu bari baje gutanga impamyabumenyi mu birori byo kwishimira kurangiza amasomo muri kaminuza yitwa Ateneo de Manila, iri mu mujyi wa Quezon, wahoze ari umurwa mukuru wa Philippines.Mu baguye muri icyo gitero, harimo uwahoze ari Meya wa Quezon. Ukekwa ko yagabye icyo gitero yafatanywe imbunda 2 zo mu bwoko bwa masotera [pistore]. Yafashwe ubwo yageragezaga gusohoka akoresheje imodoka yamuzanye.

Russia_ Ukraine: U Burusiya bwavuze ko bwahitanye abasirikare 300 ba Ukraine, Bunasenya intwaro karundura za Amerika:
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko guhera kuwa 21 Nyakanga  2022 ingabo z’u Burusiya zarashe ibisasu by’imizinga ku ishuri riri mu mujyi wa  Kramatorsk mu karere ka Donetsk bihitana abasirikare ba Ukraine bagera kuri 300.Lt Gen Igor Konashenkov avuga ko guhera tariki 5 kugeza kuwa 20 Nyakanga 2022 ,Ingabo z’u Burusiya zabashije gusenyanya intwaro  zikomeye 4 zo mu bwoko bwa HIMARS zirasa  kure  cyane , Leta Zunze ubumwe za Amerika ziheruka guha Ukraine ndetse bunahanura indege z’intambara  12 zo mu bwoko bwa Drone.

Muri Ghana: Umumotari wari umaze amezi atandatu adakaraba yuhagiriwe mu ruhame ku ngufu: Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru y’ umusore ukora akazi k’ ubumotari bivugwa ko yari amaze mezi 6 atiyuhagira , yabikorewe mu ruhame.Uyu mumotari yakorewe umuhango udasanzwe wo kumwuhagirira mu ruhame bamutunguye ndetse ngo yagerageje ibishoboka byose kugira ngo yikure mu nzara z’aba bashakaga kumwuhagirira mu ruhame.

DRCongo: Zizahera kuri M23 , zikurikizeho indi Mitwe yitwaje Intwaro_Lutundula avuga ku ngabo za EAC:Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022, Ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwavuze ko intego y’ ingabo z’ Umuryango w’ Ibihugu by’ Afurika y’ Uburasirazuba (EAC) zitegura kujya mu burasirazuba bw’ iki gihugu ari uguhashya imitwe y’ itwaje Intwaro ibarizwa muri ako gace ariko ngo zikaba zizahera ku mutwe ‘ inyeshyamba wa M23, ibi byatangajwe na Christophe Lutandula , Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga wa DR Congo ubwo yari mu kiganiro n’ itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa 23 Nyakanga 2022 mu murwa mukuru wa Kinshasa.Yagize ati“ Ingabo za EAC zitegerejwe muri DRCongo ntago zizaba zije guhagarara hagati ya FARDC na M23 n’ indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burazirazuba bwa DR Congo. Zizaba zije guhashya iyo mitwe ariko zihereye ku mutwe wa M23”.Ku wa 20 Kamena 2022 nibwo abayobozi b’ Ibihugu bigize umuryango wa EAC bemeranyije kohereza Ingabo zihuriweho mu Burasirazuba bwa DRCongo , mu rwego rwo kugarura amahoro n’ umutekano. Intego nyamukuru ikaba guhashya imitwe yose yitwaje intwaro ihabarizwa.

Related posts