Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Zimwe mu insoresore zihereranye Mudugudu zikamukura iryinyo zahuye n’ uruva gusenya.

Insoresore ebyiri ni zo zatawe muri yombi nyuma y’uko ziteze abarimo Rugamba Focas uyobora Umudugudu wa Rubaya, wari hamwe n’umunyerondo witwa Habyarimana Félix akaba anashinzwe umutekano mu Mudugudu ndetse na SEDO w’Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, ubwo bari mu nzira bajya gukemura ikibazo cy’umuturage wari ubatabaje ko yakubiswe, zikabatega zikabakubita maze zikura Mudugudu iryinyo zinamwambura Telefoni ya ‘Smartphone’ n’inkweto yari yambaye.

Amakuru ya Kigali Today avuga ko izi nsoresore zari eshanu ariko ngo eshatu zahise zitoroka, mu gihe ebyiri muri zo zahise zifatwa, zigatabwa muri yombi kubera uru rugomo zakoze mu ma saa yine z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024.

Abaturage bo muri ako gace byabereyemo, bavuga ko izo nsoresore kimwe n’izindi zigaragara mu bikorwa nk’ibyo, zabazengereje zibakorera urugomo, ariko ngo kuba zigeze aho zihangara abayobozi zikabakomeretsa, basanga ari ibyo guhagurukirwa mu buryo budasubirwaho kuko iyo ngeso ikomeza gukura umunsi ku munsi.

Umwe yagize ati “Ziratuzengereje. Zirirwa mu birombe zicukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, amafaranga zibuvanyemo zikayanywera inzoga n’ibiyobyabwenge zigata umutwe, uwo zihuye na we wese zigakubita.”

Undi ati “Ntizitinya no kuba zafata nk’umugore ku ngufu mu gihe zihuye na we yigendera mu nzira bwije. Abaturage ubu tugenda ducengana na zo ngo zitatwambura cyangwa kudukomeretsa. Zigize intakoreka ku buryo hari n’abayobozi badapfa kuzisukira kubera amahane yazo. Ibyo twari twarabyirengagije ariko noneho kuba bigeze aho zidukubitira abayobozi barimo n’abo twitoreye, bigaragara ko zikabije kurengera cyane no kwiyumvamo ububasha zidafite.”

Uyu muturage yahise aboneraho kuvuga uko abona byagakwiye kugenda, kuko bakomeje kuzireberera bazasanga nta gahunda bafite m’ubuzima bw’ahazaza kandi hakiri icyizere.  Yagize ati “Turifuza ko bazifata bakazijyana mu bigo zakwigishirizwamo umuco n’imyifatire mizima, wenda zazagaruka zaravuye ku izima zifite imyumvire myiza.”

Yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru y’abazwiho ibikorwa by’urugomo cyangwa abafite imigambi nk’iyo.  Ati “Dusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo abafite imyitwarire nk’iyi y’urugomo n’indi bifitanye isano hamwe n’ingeso mbi zibuza abaturage umudendezo bafatwe bigishwe bave mu bikorwa bigayitse, ahubwo bakangurirwe kuyoboka ibifatika byemewe bibateza imbere.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabihamirije Kigali Today dukesha iyi nkuru.  Ati “Abatorotse baracyashakishwa mu gihe abafashwe bahise bashyikirizwa RIB Station ya Murambi, bakaba barimo gukorwaho iperereza.” Yakomeje agira ati “Abishora mu bikorwa nk’ibi by’urugomo, bakwiye kubireka kuko bitazabahira na gato. Nababwira ko Polisi yahagurukiye bene nk’abongabo kandi ntizigera ibaha agahenge na gato ko kugira aho babikorera.”

Ubusanzwe Akarere ka Rulindo kazwiho kurangwamo amabuye y’agaciro harimo ayo mu bwoko bwa Gasegereti na Wolfram, cyane cyane mu Mirenge ya Masoro, Ntarabana, Cyinzuzi na Murambi. Ndetse hamwe na hamwe muri aka Karere, hari abaca mu rihumye inzego zibishinzwe bagakora ubucukuzi mu buryo butemewe.

Kuri ubu abakomerekeye muri urwo rugomo, nyuma yo kuvurirwa ku Kigo nderabuzima cya Murambi, baje gusezererwa barataha, mu gihe aba basore babiri bahise bashyikirizwa RIB Station ya Murambi, bakaba barimo gukorwaho iperereza.

Related posts