Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Zasubiranyemo, Ingabo za Congo n’ iz’ u Burundi ,hari icyo zirimo gushinjanya

 

Ku wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025, nibwo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ,zarwanye n’iz’ u Burundi nyuma y’uko iz’ u Burundi zanze gutabara iza DRC mu gitero zagabye mu mahana wa Kilingi utuwe n’ Abanyamulenge.

Amakuru aturuka mu Mikenke muri Secteur ya Itombwe , Teritwari ya Mwenga ,mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo ngo Ingabo za FARDC ,FDLR na Wazalendo bagabye igitero gikaze mu Kalingi. Aka ni gace gaherereye mu Ntera y’ Ibirometero nka 4 uvuye muri centre ya Minembwe.

Amakuru avuga ko nyuma y’ uko Twirwaneho yaje kwirwanaho nk’ uko iyi nkuru yatangajwe n’abaturiye ako gace ,maze ikubita inshuro iri huriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, byatumye iri huriro rigizwe n’ Ingabo za FARDC ,FDLR na Wazalendo rihunga kubi ubwo ryahungaga ryageze mu Mikenke hafi n’ahari ikambi y’ Igisikare cy’ u Burundi, maze ihita ryerekeza imitutu y’ imbunda muri iyi kambi, abandi nabo barabasubiza. Bivugwa ko uku gukozanyaho kwatwaye akanya kangana n’ iminota 10.

Iyi nkuru kandi ikomeza ivuga ko muri iryo rasana ryabaye hagati y’ Igisikare cy’ u Burundi na leta ya Congo FARDC,aho yarifatikanyije na Wazalendo ndetse na FDLR ,ryaguyemo umusirikare wo muri uru ruhande rwa Congo ,ufite ipeti rya Major n’ abandi, sibyo gusa kuko ryanakomerekeyemo n’ abandi benshi bo muri uru ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Ibi kandi bije nyuma y’ uko no muri kiriya gitero FARDC n’ abambari bayo bagabye ku Banyamulenge ,cyaguyemo undi musirikare wa FARDC ufite ipeti rya Captain ,aho yapfanye n’ Abasirikare babarirwa mu icyumi ,abandi mirongo barakomereka. Soma iyi nkuru bifitanye isano:Ingabo za Congo zagabye igitero ahatuwe n’ abaturage bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge ,maze Twirwaneho yirwanaho izikubita inshuro zikizwa n’ amaguru!

 

Related posts