Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Zari Hassana yashyize avuga impamvu atitabiriye ubukwe bwa The Ben mu gihe abantu bari biteze ko azabutaha

Zari Hassana yavuze impamvu atitabiriye ubukwe bwa The Ben.

Zari Hassana umaze umunsi umwe ageze mu Rwanda, mu kiganiro yakoreye  kuri radio yo mu Rwanda yasobanuye ko atigeze atumirwa mu bukwe bwa The Ben ariyo mpamvu atabujemo.

Ni mu kiganiro yari yatumiwemo kuri radio ikorera hano mu Rwanda B&B Umwezi, ubwo yarabajijwe impamvu atigeze yitabira ubukwe bw’inshuti ye the Ben.

Asubiza iki kibazo yavuze ko impamvu atitabiriye ubukwe bwa The Ben aruko nta butumire yari yahawe bwo kuza mu bukwe. Yagize ati, “Ndangira ngo ibi bisobanuke, ntabwo nigeze nanga kuza mu bukwe bwa The Ben kuko ni inshuti yange, ahubwo impamvu naje nuko nta butumire nigeze mpabwa rero abavugaga ko nzaza ibyo byari ibibuga”.

Ibi yabibuze mu gihe hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko Zari Hassana nawe ari mu bagombaga kwitabira ubukwe bwa The Ben gusa biza kurangira ku munsi w’ubukwe atahabonetse ibi byaje guteza urujijo mu bantu bibaza impamvu atitabiriye ubukwe.

Zari Hassana yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo taliki ya 28 Ukuboza 2023, aho aje mu gitaramo afite kuri uyu wa 29 Ukuboza 2023.

Related posts