Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yoroye inyamaswa y’ agasozi nk’ itungo ryo mu rugo none ryamugabyeho igitero birangira rimuhitanye, inkuru irambuye…

Umugabo w’ imyaka 77 y’ amavuko wo mu gihugu cya Australia wari woroye inyamaswa y’ agasozi izwi nka Kangaroo nk’ itungo ryo mu rugo yaje kumugabaho igitero birangira imuhitanye.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yapfuye nyuma y’ uko aka kanyamaswa kamugabyeho igitero gikomeye kakamukomeretsa bikomeye, ngo ibi byabareye iwe mu rugo mu gace ka Redmond kari mu bilometero 400 uvuye mu Mujyi wa Perth.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yaguye iwe mu rugo nyuma y’ uko aka kanyamaswa kanabujije itsinda ry’ abatabazi kujya kumujyana kwa muganga kuko nabo kababereye ibamba bikarangira bakarashe ariko birangira n’ ubundi sebuja w’ aka kanyamaswa yitabye Imana. Polisi yo muri Australia yemeje ko uyu mugabo yishwe n’ ibikomere yatewe n’ iyi nyamaswa yari amaze igihe yoroye nk’ itungo ryo mu rugo mu gihe bizwi ko iyi nyamaswa ari iy’ umusozi.

Mu gihugu cy’ Australia hasanzwe haba Kangaroo nyinshi aho habarwa izigera muri miliyoni 50, abahanga mu myitwarire y’inyamaswa bemeza ko iyi nyamaswa isanzwe ifite imbaraga nyinshi byumwihariko ikaba ifite uburyo irwanisha ibice by’umubiri wayo birimo amaguru yayo agira imbaraga nyinshi.

Related posts