Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Yimwe inzoga ya Hennessy, bashatse kumpa Telefone nk’ ingwate, sobanukirwa impamvu Kenny Sol ataririmbye mu gitaramo cya The Ben

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kanama 2022, nibwo mu Rwanda hari habaye igitaramo cy’ imbaturamugabo cyari cyatumiwemo umuhanzi Nyarwanda The Ben usanzwe ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku rutonde rw’ abahanzi bagombaga kufatanya na we hariho n’ umuhanzi Kenny Sol, gusa yategerejwe ko yajya ku rubyiniro amaso y’ abakunzi be ahera mu kirere ni mu gihe kandi yari muri BK Arena ahabereye iki gitaramo cyahuruje imbaga nyamwinshi.

Havuzwe byinshi cyane birimo kuba ngo yaba yimwe inzoga ya Hennessy ngo abone kujya ku rubyiniro.

Mu nyandiko Kenny Sol yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Kanama 2022, yavuze impamvu ataririmbye muri iki gitaramo ariko anava imuzi ibibazo abahanzi bahura nabyo birimo gusuzugurwa n’abategura ibitaramo.

Ku gitaramo cyo ku wa Gatandatu, Kenny Sol yavuze ko yari yubahirijwe ibyo yasabwaga agerera muri BK Arena ku gihe ariko abangamirwa n’abari mu itsinda ryateguye iki gitaramo.

Yagize ati “ Muvandimwe David Bayingana sinatinya kuvuga ko natunguye n’uburyo utabaye umunyamwunga mu ijoro ryashize. Mu magambo yawe wavuze ngo turirimbe cyangwa tubireke. Wakomeje wumvisha umujyanama wanjye ko yafatira telefone nk’ingwate! Kuko twari turi gusaba ko mwubahiriza ibiri mu masezerano?”

Kenny Sol wari umaze iminsi afite intimba ku mutima, yanavuze ko atarishyurwa amafaranga yakoreye ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Chop Life Kigali cyabaye mu mpera za Kamena.

Uyu musore yavuze abahanzi b’abanyarwanda basuzugurwa na bamwe mu bategura ibitaramo, ngo bamwe bakeka ko ari impuhwe babagiriye.

Ati “ Mu Rwanda honyine ni ho uzasanga utegura igitaramo yiyumva ko aruta umuhanzi. Reka mbasobanurire, utegura ibitaramo ntazigera aruta umuhanzi… Utegura igitaramo aguhamagara agusaba serivisi akumva ko ari impuhwe akugiriye.”

Iri jwi rya Kenny Sol rigiye hanze nyuma y’uko benshi bari bamaze iminsi bavugira mu matamatama ko batishimiye uburyo basuzugurwa cyane cyane mu bitaramo biba batumiwemo Abanyamahanga.

Uyu muhanzi asaba bagenzi be kwihagararaho bakihesha agaciro, ndetse bagaharanira ko ibi bihunduka agasuzugura kagacika.

Related posts