Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yihaye ibyo kujya gucyura umugore we wahukaniye kwa sebukwe ahakubitirwa iz’akabwana

Mu karere Ka Muhanga haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo wagiye gucyura umugore we wari imaze iminsi yahukanye baramukubita kugeza apfuye.

Uyu mugabo w’imyaka 24 yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Ngaru afite umugore n’umwana umwe.

Amakuru avuga ko ubwo yajyaga kwa sebukwe gucyura umugore we bahayeho gutera amahane akubitwa n’abagabo babiri barimo muramu we.

Amakuru avuga KO abo bagabo bamukubise inkoni mu mutwe, babonye arembye bamujyana kwa muganga Ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse ariko ahita yitaba Imana.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.Kugeza magingo Aya umwe mu bakekwaho kumukubita yamaze gufatwa.

Related posts